RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/03/2015 9:35
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 10 mu byumweru bigize umwaka tariki 4 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 63 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 302 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1791: Vermont yemejwe nka Leta ya 14 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1837: Chicago yagizwe umujyi.

1974: Numero ya mbere y’ikinyamakuru People Magazine yageze hanze, kikaba cyaritwaga People Weekly.

1980: Robert Mugabe yatsinze amatora ya minisitiri w’intebe muri Zimbabwe, aba minisitiri w’intebe wa mbere w’umwirabura w’iki gihugu.

1985: Ikigo cya Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti cyategetse ko hajya hakorwa isuzuma ry’agakoko gatera SIDA mu maraso yatanzwe binyuze mu gufashisha maraso mbere yo kuyakoresha.

2009: Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’I La Haye rwasohoye impapuro zo guta muri yombi perezida wa Sudan Omar Hassan al-Bashir ku byaha by’intambara n’ibindi byibasiye inyoko muntu byakorewe muri Darfur. Al-Bashir akaba ariwe muperezida wa mbere watangiwe izi mpapuro n’uru rukiko mu gihe akiri ku butegetsi kuva rwabaho mu 2002.

Abantu bavutse uyu munsi:

1932: Miriam Makeba, umuhanzikazi w’umunyafurika y’epfo yabonye izuba aza kwitaba Imana mu 2008.

1938: Alpha Condé, perezida wa Guinee nibwo yavutse.

1983: Akeem Omolade, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1986: Mike Krieger, umushoramari w’umunya-Brazil akaba umwe mu bashinze urubuga nkoranyambaga rwa Instagram nibwo yavutse.

1986: Park Min-young, umukinnyikazi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka Kim Na Na muri filime City Hunter nibwo yavutse.

1987: William Njovu, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyazambiya nibwo yavutse.

1988: Adam Watts, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1988: Josh Bowman, umukinnyi wa filime w’umwongereza uzwi nka Daniel muri filime y’uruhererekane Revenge nibwo yavutse.

1994: Bobby Kristina Brown, umukobwa wa Whitney Houston nibwo yabutse.

1999: Bria Williams, umukobwa w’umuraperi Birdman nawe akaba ari umuririmbyikazi nibwo yavutse.

2000: Brooklyn Beckham, umuhungu w’igihangange mu mupira w’amaguru David Beckham nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2008: Gary Gygax, umuhanzi w’imikino yo kuri mudasobwa w’umunyamerika, akaba ariwe wakoze umukino wa Dungeons & Dragons yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.

2011: Mikhail Simonov, umurusiya wakoze indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi Su-27 yaratabarutse, ku myaka 91 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Casimir.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND