RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/03/2015 11:36
0


Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 10 mu byumweru bigize umwaka tariki 2 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 61 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 304 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1498: Umunyaportugal Vasco da Gama ubwo yakoraga urugendo rwo kuzenguruka isi yageze ku kirwa giherereye mu gihugu cya Mozambike kizwi nk’ikirwa cya Mozambike.

1807: Inteko ishingamategeko ya Amerika yatoye itegeko rihagarika iyinjizwa ry’abacakara muri Amerika, rikaba ryarahagaritse abacakara bashya binjizwaga muri Amerika.

1877: Mu gihe cyo gutangaza uwatsinze amatora ya perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yo mu 1876, inteko ishingamategeko y’iki gihugu yatangaje ko Rutherford B. Hayes ariwe ubaye perezida mu gihe haburaga iminsi 2 ngo Samuel J. Tilden watsinze amatora yimikwe.

1956: Igihugu cya Maroc cyabonye ubwigenge bwacyo ku bufaransa.

1970: Igihugu cya Rhodesia (kuri ubu Zimbabwe) cyatangaje ubwigenge bwacyo bwuzuye ndetse gitangaza ko gicanye umubano wacyo n’ubwongereza.

1983: AmaCD n’uturadiyo tuyakoresha byatangiye gucuruzwa hirya no hino ku isi, mu gihe byari bisanzwe ku isoko ryo mu Buyapani gusa.

1990: Nelson Mandela yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’ishyaka rya ANC.

1992: Ibihugu bya Armenia, Azerbaijan, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Moldova, San Marino, Tajikistan, Turkmenistan na Uzbekistan byinjiye mu muryango w’abibumbye.

Abantu bavutse uyu munsi:

1793: Sam Houston, umusirikare akaba n’umunyapolitiki w’umunyamerika, akaba yarabaye perezida wa mbere w’igihugu cya Texas (kitarihuza n’izindi Leta ngo kijye muri Leta zunze ubumwe za Amerika), akaba ari nawe witiriwe umujyi wa Houston ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi Leta nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1863.

1931: Mikhail Gorbachev wabaye perezida wa Leta y’ubumwe y’abasoviyeti, akaba yaranahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nibwo yavutse.

1937: Abdelaziz Bouteflika, perezida wa 5 wa Algeria nibwo yavutse.

1947Harry Redknapp, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1968: Daniel Craig, umukinnyi wa filime w’umwongereza, wamenyekanye cyane nka James Bond 007 yabonye izuba.

1977: Chris Martin, umuhanzi w’umwongereza ubarizwa mu itsinda rya Coldplay nibwo yavutse.

1979: Damien Duff, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ireland nibwo yavutse.

1980: Édson Nobre, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Angola nibwo yavutse.

1981: Bryce Dallas Howard, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1982: Kevin Kurányi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1983: Kolawole Agodirin, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1985: Suso Santana, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1988: James Arthur, umuhanzi w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2009: João Bernardo Vieira wabaye perezida wa Guinee Bissau yaratabarutse, ku myaka 70 y’amavuko.

2010: Winston Churchill, umunyapolitiki w’umwongereza akaba yari umuhungu w’uwabaye minisitiri w’intebe w’ubwongereza nawe witwaga Winston Churchill yitabye Imana, ku myaka 70 y’amavuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND