RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/01/2015 8:57
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 5 mu byumweru bigize umwaka tariki 30 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 30 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 335 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1790: Bwa mbere, ubwato bw’ubutabazi buzwi nka Lifeboat bwakorewe isuzuma mu mugezi wa Tyne.

1835: Bwa mbere mu mateka ya Amerika, hageragejwe kwicirwa perezida w’igihugu mu ruhame ubwo uwitwa Richard Lawrence yagerageje kurasa perezida Andrew Jackson ariko akaza kubonwa bwa mbere n’abantu bakamufata mbere y’uko arasa.

1847: Icyari Yerba Buena, muri California cyahinduriwe izina cyitwa San Francisco.

1933: Adolf Hitler yabaye Chancelor w’ubudage.

1956: Urugo rwa Martin Luther King, Jr. waharaniraga uburenganzira bw’abirabura rwaturikijwe n’igisasu nyuma yo kuyobora igikorwa cyabereye muri bus ya Montgomery.

1969: Itsinda ry’abongereza rya The Beatles ryakoze igitaramo cyabo cya nyuma bari kumwe, igitaramo cyahagaritswe na polisi kitarangiye.

1994: Umunyahongiriya Péter Lékó yatwaye igikombe mu mukino w’igisoro aba umukinnyi wa mbere w’umwana utwaye iki gikombe, aha akaba yari afite imyaka 15 y’amavuko.

2000 : Ku nkombe z’inyanja ya Atlantika, ku gihugu cya Cote D’ivoire, indege yari itwaye abagenzi ya Kenya Airways yakoze impanuka maze abantu 169 bayisigamo ubuzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1882: Franklin D. Roosevelt wabaye perezida wa 32 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye izuba, aza gutabaruka mu 1945.

1925: Douglas Engelbart, umuhanga muri mudasobwa w’umunyamerika, akaba ariwe wavumbuye imbeba (souris) ya mudasobwa yabonye izuba, atabaruka mu 2013.

1951: Phil Collins, umuririmbyi w’umwongereza nibwo yavutse.

1974: Christian Bale, umukinnyi wa filime w’umwongereza, wamenyekanye muri filime nka American Hustle nibwo yavutse.

1980: João Soares de Almeida Neto, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1981: Peter Crouch, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1982: Mark Nwokeji, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1984: Kid Cudi, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

1987: Renato Santos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1989: Tomás Mejías, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1990: Nils Miatke, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1836: Betsy Ross, umudozi w’umunyamerikakazi, akaba ariwe wakoze igishushanyo cy’ibendera rya Amerika yitabye Imana, ku myaka 84 y’amavuko.

1948: Mahatma Ghandi, waharaniye ubwigenge bw’ubuhinde yaratabarutse, akaba yararasiwe mu murwa mukuru New Dehli mu buhinde ahasiga ubuzima, ku myaka 78 y’amavuko.

1948: Orville Wright, umunyamerika wakoze indege yabashije kuguruka mu kirere afatanyije n’umuvandimwe we bakaba baranashinze ikigo cya Wright Company gikora indege, yaratabarutse, ku myaka 77 y’amavuko.

1951: Ferdinand Porsche, umukanishi akaba n’umushoramari w’umudage ukomoka muri Autriche akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka zo mu bwoko bwa Porsche yaratabarutse, ku myaka 76 y’amavuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND