RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/12/2014 9:07
0


Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 52 mu byumweru bigize umwaka, kikaba ari nacyo cyumweru cya nyuma cya 2014 tariki 22 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 356 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 9 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1807: Inteko ishinga amategeko ya Amerika, ku itegeko rya perezida Thomas Jefferson, yasinye itegeko rihagarika ubucuruzi hagati ya Amerika n’ibihugu by’amahanga.

1891: Ibuye ryo mu kirere ryitwa 323 Brucia niryo rya mbere ryavumbuwe hifashishijwe ibyuma bifotora.

1942: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, Adolf Hitler yatanze itegeko ryo gukora igisasu cyo mu bwoko bwa Rockette cya V-2.

1987: Mu gihugu cya Zimbabwe, amashyaka 2 yari ahanganye ariyo ZANU na ZAPU yasinye amasezerano yo guhagarika ubushyamirane hagati y’abayoboke bayo, bwari buzwi nka Gukurahundi bwaberaga by’umwihariko mu gace ka Matabeleland.

1989: Mu mujyi wa Berlin, amarembo ya  Brandenburg yari afunze urukuta rwa Berlin rwatandukanyaga ubudage bw’uburasirazuba n’uburengerazuba yarafunguwe, nyuma y’imyaka 30. Bikaba aribyo byagaragaje ubwiyunge hagati y’ibyo bice byombi.

2010: Itegeko ribuza abatinganyi gukorera igisirikare cya Amerika ryari rizwi nka “Nti uvuge, nti ubaze”, ryari rimaze imyaka 17 ririho, ryakuweho na perezida Barack Obama.

Abantu bavutse uyu munsi:

1912: Lady Bird Johnson, umugore wa Lyndon B. Johnson (perezida wa 38 wa Leta zunze ubumwe za Amerika) nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2007.

1949: Abahanzi b’impanga b’abongereza (Maurice Gibb na  Robin Gibb), bamenyekanye mu itsinda rya Bee Gees nibwo bavutse, Maurice yitaba Imana mu 2003 naho Robin yitaba imana mu 2012.

1962: Ralph Fiennes, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1972: Vanessa Paradis, umuririmbyikazi w’umufaransa nibwo yavutse.

1974Michael Barron, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1978: Emmanuel Olisadebe, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya ukomoka muri Pologne nibwo yavutse.

1983: Jennifer Hawkins, umunyamideli w’umunya Australia akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 2004 yabonye izuba.

1987: Éderzito António Macedo Lopes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Guinee Bissau nibwo yavutse.

1989: Jordin Sparks, umuririmbyikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2012: Cliff Osmond, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 75 y’amavuko.

2012: Marva Whitney, umuririmbyikazi w’umunyamerika yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND