RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/12/2014 9:23
1


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 51 mu byumweru bigize umwaka tariki 19 Ukuboza, ukaba ari umunsi wa 353 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 12 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1932: Radio ya BBC World Service yatangiye kumvikana nka BBC Empire Service.

1941: Mu gihe cy’intambara y’isi ya 2, Adolf Hitler yigize umugaba w’ikirenga w’ingabo z’ubudage.

1963: Igihugu cya Zanzibar cyabonye ubwigenge ku bwongereza, ariko icyo gihe cyari kitariyunga na Tanganyika (ngo bikore Tanzania) kikaba cyari kikiri ubwami gitegekwa na Sultan Jamshid bin Abdullah.

1983: Kuri uyu munsi, mu gihugu cya Brazil mu mujyi wa Rio de Janeiro, hibwe igikombe cy’isi kikaba cyaribiwe mu bubiko bwacyo, kugeza n’ubu kikaba kitaraboneka.

2012: Park Geun-hye yatorewe kuba perezida wa koreya y’epfo, aba umugore wa mbere utorewe uyu mwanya mu mateka y’iki gihugu.

Abantu bavutse uyu munsi:

1941: Maurice White, umuririmbyi, akanatunganya indirimbo z’amajwi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Earth, Wind & Fire nibwo yavutse.

1972: Alyssa Milano, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

1973: Michalis Grigoriou, umutoza w’umupira w’amaguru w’umugereki nibwo yavutse.

1975: Makis Belevonis, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umugereki yabonye izuba.

1975: Olivier Tébily, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakote d’ivoire nibwo yavutse.

1982: Mo Williams, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika yabonye izuba.

1985: Gary Cahill, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1985: Neil Kilkenny, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza, ukomoka muri Australia nibwo yavutse.

1985: Lady Sovereign, umuraperikazi w’umwongereza yabonye izuba.

1986Ryan Babel, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umuholandi nibwo yavutse.

1986: Lazaros Christodoulopoulos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umugereki nibwo yavutse.

1986: Miguel Lopes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyaportigal yabonye izuba.

1987: Cédric Baseya, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa ukomoka muri Kongo yabonye izuba.

1987: Karim Benzema, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa yabonye izuba.

1988: Peter Winn, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yabonye izuba.

1992: Iker Muniain, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne yabonye izuba.

1992: Raphael Spiegel, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umusuwisi nibwo yavutse.

1994: M'Baye Niang, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1944: Umwami Abbas II wa Misiri yaratanze.

1997: Masaru Ibuka, umushoramari w’umuyapani, umwe mu bashinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Sony yaratabarutse, ku myaka 89 y’amavuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • karyamwenda alain9 years ago
    mbega umunsi ukomeye mu mateka !!!!!





Inyarwanda BACKGROUND