RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/10/2014 8:56
1


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 43 mu byumweru bigize umwaka tariki 25 ukwakira ukaba ari umunsi wa 298 mu minsi igize umwaka hakaba gabura iminsi 67 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1940: Benjamin O. Davis, Sr. yabaye umwirabura wa mbere ugeze ku ipeti rya general mu gisirikare cya Amerika.

1962: Igihugu cya Uganda kinjiye mu muryango w’abibumbye nyuma yo kubona ubwigenge.

1962: Nelson Mandela yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 muri gereza, kikaba cyarabanjirije ugukatirwa igifungo cya burundu yakatiwe ariko akaza guhabwa imbabazi nyuma y’imyaka 27 ari muri gereza.

1971: Umuryango w’abibumbye wahinduye izina ry’igihugu cy’u Bushinwa bwitwaga Repubulika y’u Bushinwa bwitwa Repubulika y’abaturage y’u Bushinwa.

1997: Mu gihugu cya Congo Brazzaville habaye coup d’etat yateje intambara mu gihugu y’igihe gito ubwo uwari perezida Pascal Lissouba yahirikwaga ku butegetsi na Denis Sassou-Nguesso.

 2004: Bitewe n’umubano mubi hagati ya Cuba na Amerika, uwari perezida Fidel Castro yatangaje ko Ikoreshwa ry’idolari rya Amerika mu gikorwa icyo aricyo cyose rihagaritswe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1927Barbara Cook, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1970: Adam Goldberg, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979: Sarah Thompson, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: Shaun Wright-Phillips, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamerika nibwo yavutse.

1983Gyptian, umuririmbyi w’umunyajamayika nibwo yavutse.

1984: Katy Perry, umuririmbyikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

1984: Iván Ramis, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1985Ciara, umuririmbyikazi akaba n’umubyinnyikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1965Eduard Einstein, umusuwisi akaba yari umuhungu w’umuhanga  Albert Einstein (akaba ariwe wakoze ibisasu byatewe mu Buyapani mu ntambara y’isi ya 2) yitabye Imana ku myaka 55 y’amavuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HITIYISE FRANCOIS9 years ago
    ESE NSHOBORA KUZAJYA MBAGEZAHO INKIRIGITO MUMPANO NIFITEMO?MURAKOZE





Inyarwanda BACKGROUND