RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/10/2014 9:49
1


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 43 mu byumweru bigize umwaka tariki 24 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 293 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 72 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1260: Cathedral ya Chartres yaratashywe, icyo gihe hari n’umwami Louis wa 9 w’ubufaransa. Kuri ubu iyo nyubako yabaye inzu nyaburanga ya UNESCO yifashishwa mu kwiga amateka y’isi, dore ko iri mu mazu ya cyera akiriho kugeza ubu.

1857: Ikipe y’umupira w’amaguru ya Sheffield F.C., ikaba ariyo kipe y’umupira w’amaguru ya mbere yabayeho ikaba ikiriho kugeza n’ubu, yarashinzwe mu mujyi wa Sheffield mu Bwongereza.

1945: Umuryango w’abibumbye (UN) warashinzwe. Icyo gihe wagiyeho nyuma y’umuryango witwaga SDN, ukaba waragiyeho nyuma y’intambara y’isi ya 2 mu rwego rwo gukosora amakosa yatewe n’intege ncye za SDN zajemo n’intambara y’isi ya 2.

 1949: Ibuye fatizo ry’ahubatswe ibiro bikuru by’umuryango w’abibumbye ryarashinzwe mu mujyi wa New York hakaba ariho ibiro bikuru by’uyu muryango ku isi byubatse.

1964: Igihugu cyitwaga  Rhodesia y’amajyaruguru cyabonye ubwigenge ku Bwongereza kikaba cyarahise cyitwa Zambia.

1973: Yom Kippur War, intambara yari hagati ya Syria na Israel yari imaze imyaka myinshi yarahagaze nyuma y’uko umuryango w’abibumbye ufatiye ibi bihugu ibihano.

2003: Indege yo mu bwoko bwa Concorde  yari isigaye yagurutse bwa nyuma. Ubwoko bw’izi ndege bukaba bwaracitse burundu.

2004: Muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza, ikipe ya Arsenal yatsinzwe na Manchester United, ihita ihomba agahigo ko kuzuza imikino 49 muri shampiyona idatsinzwe n’umwe.

Abantu bavutse uyu munsi:

1936: Bill Wyman, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akanatunganya indirimbo z’amajwi w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda The Rolling Stones nibwo yavutse.

1932: Robert Mundell, umuhanga mu by’ubukungu w’umunyakanada, akaba afatwa nk’uwashinze ifaranga ry’iyero rikoreshwa mu Burayi, akaba yaranahembwe igihembo cyitiriwe Nobel kubw’imirimo inyuranye yakoze mu bijyanye n’ubukungu bw’isi nibwo yavutse.

1980: Monica, umuririmbyikazi, w’umunyamerika nibwo yavutse.

1980: Matthew Amoah, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyegana nibwo yavutse.

1980: Christian Vander, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1981: Tila Tequila, umunyamideli, umukinnyikazi wa filime, akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika ukomoka muri Singapore nibwo yavutse.

1981: Sebastián Bueno, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1985: Wayne Rooney, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yabonye izuba.

1986: Drake, umuraperi w’umunyakanada wamenyekanye mu itsinda rya Cash Money yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana:

1944: Louis Renault, umushoramari w’umufaraansa akaba umwe mu bashinze uruganda rukora imodoka rwa Renault Company yaratabarutse ku myaka 67 y’amavuko.

1991: Gene Roddenberry, umwamditsi akaba n’umushoramari wa filime, akaba ariwe wanditse filime z’uruhererekanew za Star Trek yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi wa Yubire y’umuryango w’abibumbye.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe isakazamakuru ku iterambere ry’isi (World Development Information Day).

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya imbasa ku isi.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JEAN LUC9 years ago
    NANJYE NAVUTSE KURI UYU MUNSI.





Inyarwanda BACKGROUND