RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/10/2014 8:39
0


Uyu munsi ni ku cyumweru tariki 19 Ukwakira ukaba ari umunsi wa 292 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 73 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1469: Umwami Ferdinand II wa Aragon yashyingiwe Isabella I wa Castile, ubukwe bwabo bukaba bwaratumye ibi bihugu byiyunga bigakora igihugu cya Espagne.

1512Martin Luther yabonye impamyabumenyi y’ikirenga mu iyobokamana. Uyu Luther niwe washinze idini rya Lutheism.

1912: U Butaliyani bwafashe umujyi wa Tripoli muri Libya bukaba bwarawambuye ubwami bwa Ottoman bwawutegekaga.

1933: U Budage bwikuye mu muryango wahuzaga ibihugu kubera ibibazo by’intwaro n’intambara y’isi ya 2 bwashakaga guteza kandi abanyamuryango batabishaka.

1935: Umuryango w’ibihugu (SDN waje guhinduka UN) wafatiye ibihano by’ubukungu igihugu cy’u Butaliyani kubera gutera Ethiopia.

1943: Streptomycin, umuti wa mbere wagaragayeho guhangana na Virus y’igituntu wakozwe bwa mbere n’abashakashatsi muri kaminuza ya Rutgers.

1986: Mu gihugu cya Mozambique habaye impanuka y’indege yari itwaye abayobozi bakuru b’igihugu maze perezida wa repubulika Samora Machel, n’abantu 33 bari kumwe barahagwa. Iyi mpanuka yabereye mu misozi ya Lebombo.

2003: Umubikira Tereza uzwi nka Mother Teresa yagizwe umutagatifu na Papa Yohani Paul wa 2.

2005: Saddam Hussein yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere aho yaregwaga ibyaha by’intambara n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, akaba yaraje gukatirwa igihano cy’urupfu akicwa tariki 30 Ukuboza 2006.

Abantu bavutse uyu munsi:

1934: Yakubu Gowon,  perezida wa 3 wa Nigeria nibwo yavutse.

1940: Larry Chance, umuririmbyikazi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya  Larry Chance and the Earls nibwo yavutse.

1944: Peter Tosh, umuririmbyi w’injyana ya reggae w’umunyajamayika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1987.

1960: Jennifer Holliday, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1961: Sunny Deol, umukinnyi wa filime w’umuhinde yabonye izuba.

1977: Habib Beye, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyasenegal nibwo yavutse.

1982: Gonzalo Pineda, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

1990: Tom Kilbey, umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba n’umukinnyi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1937: Ernest Rutherford, umunyabugenge, akaba n’umunyabutabire w’umwongereza ukomoka muri Nouvelle Zelande akaba afatwa nk’umubyeyi wa Physique Nucleaire, akaba yaravumbuye Proton n’indi mirimo yakoze mu bugenge n’ubutabire yaratabarutse, ku myaka 66 y’amavuko.

1986Dele Giwa, umunyamakuru w’umunyanigeriya akaba ari mu bashinze ikinyamakuru cya Newswatch Magazine yitabye Imana ku myaka 39 y’amavuko.

1986: Samora Machel, perezida wa mbere wa Mozambique yaratabarutse akaba yaraguye mu mpanuka y’indege, ku myaka 55 y’amavuko.

2012: Raúl Valencia, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne yitabye Imana ku myaka 36 y’amavuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND