RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:18/10/2014 8:19
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 42 mu byumweru bigize umwaka tariki 18 ukwakira ukaba ari umunsi wa 291 hakaba habura iminsi 74 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1356: Umutingito ukaze wiswe uwa Basel, ukaba ariwo mutingito ukomeye wabayeho mu mateka y’isi mu gace k’imisozi miremire yo mu Burayi, wibasiye kandi usenya umujyi wa Basel mu Busuwisi.

1867: Leta zunze ubumwe za Amerika zabonye agace ka Alaska nyuma yo kukagura n’u Burusiya miliyoni 7.2 z’amadolari, kakaba karahise kaba  imwe muri leta zigize Leta zunze ubumwe za Amerika. Uyu munsi muri Amerika ukaba wibukwa nk’umunsi wa Alaska (Alaska Day).

1922: Ibiro ntangazamakuru by’ubwongereza (BBC) byarashinzwe.

2007: Muri Pakistan habaye igitero cyagabwe ku modoka y’uwari minisitiri w’intebe Benazir Butho, kikaba cyaraguyemo abantu bagera ku 139 abandi basaga 450 barakomereka ariko uwo cyari kigamije guhitana (Butho) nti yanakomereka.

Abantu bavutse uyu munsi:

1905: Félix Houphouët-Boigny, perezida wa mbere wa  Cote d’Ivoire nyuma y’uko ibonye ubwigenge nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1993.

1939: Lee Harvey Oswald, umunyamerika wamenyekanye ku kuba ariwe wivuganye perezida wa Amerika John F. Kennedy nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1963.

1960: Jean-Claude Van Damme,  umukinnyi akaba n’umuyobozi wa filime  w’umubiligi yabonye izuba.

1966: Angela Visser,  umunyamideli w’umuholandi akaba yarabaye nyampinga w’isi mu 1989 nibwo yavutse.

1975Baby Bash,  umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1979: Ne-Yo,  umuririmbi w’umunyamerika yabonye izuba.

1987: Zac Efron, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1931: Thomas Edison, umuvumbuzi w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye itara rikoresha amashanyarazi yaratabarutse ku myaka 84 y’amavuko.

1982: Bess Truman, umunyamerikakazi wari umugore wa perezida Harry S. Truman, akaba yarabaye perezida wa 40 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana, ku myaka 97 y’amavuko.

2007: Lucky Dube,  umuririmbyi w’injyana ya Reggae w’umunya Afurika y’epfo yitabye Imana ku myaka 43 y’amavuko.

2012: Thomas Madigage, umukinnyi akaba n’umutoza w’umupira w’amaguru w’umunya Afurika y’epfo yitabye Imana ku myaka 42 y’amavuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND