RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/09/2014 8:40
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 40 mu byumweru bigize umwaka tariki 30 Nzeli ukaba ari umunsi wa 273 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 92 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1882: Uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku mazi rwa mbere rwakozwe na Thomas Edison rwatangiye gukora ku mugezi wa Fox muri Appleton muri Wisconsin ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rukaba rwaraje kumwitirirwa (Appleton Edison Light Company).

1895: Ibirwa bya Madagascar byafashwe n’ubufaransa.

1938: Umuryango w’abibumbye (icyo gihe wari ishyirahamwe ry’ibihugu SDN) ryashyizeho itegeko ribuza kurasa ku baturage b’abasivili.

1947: Ibihugu bya Pakistan na Yemen byinjiye mu muryango w’abibumbye.

1965: Mu gihugu cya Indonesia habaye imyivumbagatanyo yakurikiye na coup d’état ikaba yaraguyemo abantu basaga 500,000.

1966: Bechuanaland, yari ikoronijwe n’ubwongereza yabonye ubwigenge ihita ifata izina rya Repubulika ya Botswana maze Seretse Khama ahita aba perezida wa mbere wa repubulika.

1996: Akanama ka Repubulika muri Leta zunze ubumwe za Amerika katoye itegeko ribuza abantu bose bahamijwe icyaha cy’ihohoterwa ryo mu rugo gutunga intwaro nto.

Abantu bavutse uyu munsi:

1832: Ann Jarvis, umunyamerikakazi wagiye agaragara mu bikorwa byo guharanira impinduka akaba ari mu batangije umunsi w’ababyeyi (Mother’s Day) wizihizwa ku cyumweru cya 2 cy’ukwezi kwa Gicurasi nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1905.

1943: Marilyn McCoo, umuririmbyikazi akaba n’umukinnyikazi wa film w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya The 5th Dimension nibwo yavutse.

1951: Barry Marshall, umuganga ukomoka mu gihugu cya Australia akaba ariwe wavumbuye udukoko dutera indwara y’igifu nibwo yavutse.

1955: Andy Bechtolsheim, umuhanga muri mudasobwa w’umudage akaba ari mu bashinze uruganda rukora mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga rwa Sun Microsystems nibwo yavutse.

1962: Frank Rijkaard, umutoza w’umupira w’amaguru w’umuholandi wamenyekanye cyane mu makipe y’I burayi nka FC Barcelona nibwo yavutse.

1974: Daniel Wu, umukinnyi, umuyobozi akaba n’umushoramari film w’umunyamerika ufite inkomoko mu bushinwa wamenyekanye muri film nka Blood Brothers (2007) nibwo yavutse.

1984: Keisha Buchanan, umuririmbyikazi w’umwongereza nibwo yavutse.

1985: T-Pain, umuririmbyi w’injyana ya Hip Hop akaba anatunganya indirimbo ari n’umukinnyi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

2003: Robert Kardashian, umwunganizi mu nkiko akaba n’umushoramari w’umunyamerika by’umwihariko akaba ari umubyeyi wa ba Kardashians [Kim Kardashian, n’abandi bana bavukana] yitabye Imana, ku myaka 59 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Jerome.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ubusemuzi (International Translation Day).

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND