RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/09/2014 7:45
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 39 mu byumweru bigize umwaka tariki 23 Nzeli ukaba ari umunsi wa 266 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 99 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1846: Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere Urbain Jean Joseph Le Verrier, John Couch Adams na Johann Gottfried Galle bavumbuye umubumbe wa Neptune.

1913: Umufaransa Roland Garros yabaye umuntu wa mbere wagenze mu ndege akambuka inyanja ya Mediterranée aho yavuye mu bufaransa akagera muri Afurika mu gihugu cya Tuniziya.

1932: Ubwami bwa Hejaz na Nejd bwahinduye izina bwitwa ubwami bwa Arabiya Saudite.

1983: Gerrie Coetzee, umunyafurika y’epfo yabaye umunyafurika wa mbere  watsinze amarushanwa y’iteramakofi mu cyiciro cy’abantu bafite ibiro byinshi.

2002: Porogaramu ya mbere ya mudasobwa ya Mozilla Firefox (ikoreshwa mu kujya kuri interineti) yashyizwe hanze.

2004: Mu gihugu cya Haiti habaye imyuzure yahitanye abantu bagera ku 1,070, ukaba waratewe n’imiyaga yiswe Hurricane Jeanne.

Abantu bavutse uyu munsi:

1869: Typhoid Mary, umunyamerikakazi ufite inkomoko mu gihugu cya Ireland wagaragayeho bwa mbere indwara ya Typhoid ikaba yarahise imwitirirwa nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1938.

1920: Mickey Rooney, umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye cyane nk’umwe mu byamamare byashakanye n’abagore benshi nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2014.

1943: Julio Iglesias, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunya Espagne, akaba ari se w’igihangange mu muziki Enrique Iglesias nibwo yavutse.

1972: Jermaine Dupri, umuririmbyi w’injyana ya Rap akanatunganya indirimbo w’umunyamerika nibwo yavutse.

1975: Layzie Bone, umuririmbyi w’injyana ya Rap w’umunyamerika akaba n’umukinnyi wa film nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1830: Elizabeth Monroe, umugore wa perezida James Monroe akaba ari perezida wa 5 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 62 y’amavuko.

1877: Urbain Le Verrier, umuhanga mu mibare akaba n’umuhanga mu bumenyi bw’ikirere w’umufaransa akaba umwe mu bavumbuye umubumbe wa Neptune yaratabarutse, ku myaka 66 y’amavuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND