RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/09/2014 8:39
1


Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 36 mu byumweru bigize umwaka, tariki ya mbere Nzeli ukaba ari umunsi wa 244 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 121 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1715: Umwami Louis wa 14 w’ubufaransa yaratanze nyuma y’imyaka igera kuri 72 yari amaze ku ngoma. Akaba ariwe mwami wa mbere mu mateka wamaze igihe kinini ku ngoma mu bwami bw’I burayi.

1902: Film ya mbere yo mu bwoko bwa Science Fiction yitwa A Trip to the Moon yerekanwe bwa mbere ku mugaragaro mu Bufaransa.

1906: Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abanyamategeko bashinzwe guharanira uburenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge ryarashinzwe.

1914: Umujyi wa St. Petersburg mu Burusiya wahinduriwe izina witwa Petrograd.

1923: Umutingito ukaze wiswe uwa Kanto washegeshe umujyi wa Tokyo na Fukushima mu buyapani uhitana abantu bagera ku 105,000.

1939: Adolf Hitler wategekaga u Budage yasohoye itegeko ryo gufasha gupfa abantu barwaye mu mutwe ndetse n’abafite ubumuga bizwi nka Euthanasie mu rurimi rw’igifaransa.

1961: Intambara yo kwibohora mu gihugu cya Eritrea yaratangiye. Iyi ntambara yatangijwe n’igikorwa cyo kwica umupolisi wa Etiyopiya akaba yararashwe na Hamid Idris Awate wari uyoboye umutwe w’impinduramatwara.

1969: Mu gihugu cya Libya habaye coup d’état, Muammar Gaddafi akaba yarahiritse perezida wari ho agafata ubutegetsi.

1979: Icyogajuru cy’abanyamerika Pioneer 11 cyageze  ku mubumbe wa Saturne kikaba ari cyo cyogajuru cya mbere cyageze kuri uwo mubumbe.

1981: Mu gihugu cya Central-Africa habaye coup d’état yahiritse uwari perezida David Dacko ku butegetsi.

1997: I Bwami mu Bwongereza babitse urupfu rw’igikomangomakazi Diana cyari cyitabye Imana tariki 31 Kanama, kiguye mu mpanuka y’imodoka.

Abantu bavutse uyu munsi:

1937: Ron O’Neal, umukinnyi wa film, umwanditsi wazo akaba n’umuyobozi wazo w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2004.

1953: Don Blackman, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanga mu gucuranga piano w’umunyamerika nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2013.

1955: Billy Blanks, umukinnyi wa film akaba n’umuhanga mu mikino njyarugamba w’umunyamerika wamenyekanye cyane muri film nka No Retreat No Surrender nibwo yavutse.

1964: Charlie Robinson, umuririmbyikazi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuhanga mu gucuranga guitar w’umunyamerika nibwo yavutse.

1978: Max Vieri, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani ufite inkomoko mu gihugu cya Australia nibwo yavutse.

1980: Sammy Adjei, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyagana nibwo yavutse.

1980: Chris Riggott, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1983: Jose Antonio Reyes, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne yabonye izuba.

1986: Stella Mwangi, umuririmbyikazi w’injyana ya Rap akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyakenya ufite n’ubwenegihugu bwa Norvege nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1159: Papa Adrian wa 4 yaratashye.

1715: Umwami Louis wa 14 w’ubufaransa yaratanze. Akaba ariwe mwami wa mbere w’I burayi wamaze imyaka myinshi ku ngoma, imyaka igera kuri 72.

2005: R.L.Burnside, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umucuranzi wa guitar w’umunyamerika yitabye Imana.

2008: Jerry Reed, umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba yari n’umuhanga mu gucuranga guitar akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika yitabye Imana.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Saxena Sibo9 years ago
    Thx Kubyiza Mutugezaho.





Inyarwanda BACKGROUND