RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/08/2014 8:24
0


Uyu munsi ni kuwa 6 w’icyumweru cya 35 mu byumweru bigize umwaka tariki 30 Kanama, ukaba ari umunsi wa 242 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 123 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1835: Umujyi wa Melbourne ukaba ari umujyi ukomeye mu gihugu cya Australia warashinzwe.

1836: Umujyi wa Houston wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika washinzwe na Augustus Chapman Allen na John Kirby Allen.

1945: Igihugu cya Hong Kong cyabohowe n’u Bwongereza kikaba cyari cyarafashwe n’u Buyapani.

1963: Mu gihe cy’intambara y’ubukonje hagati ya Amerika na Leta yunze ubumwe y’abasoviyeti, hashyizweho umurongo wa telefoni yiswe telephone rouge ikaba yaratangiye gukora kuri uyu munsi.

1998: Mu gihe cy’intambara yo muri Kongo, ingabo za leta zifatanyije n’iza Zimbabwe na Zambiya zagaruye icyambu cya Matadi na Inga biherereye mu burengerazuba bwa Kongo.

Abantu bavutse uyu munsi:

1871: Ernest Rutherford, umunyabugenge n’ubutabire w’umwongereza ufite inkomoko muri Nouvelle Zelande, akaba afatwa nk’umubyeyi w’ishami ry’ubutabire ryiga ku ngufu za kirimbuzi (chimie nucleaire) akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera ubuvumbuzi bw’icyitwa Demi-vie nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1937.

1937: Jowel Brown, umuririmbyi w’injyana ya Jazz na Blues w’umunyamerika nibwo yavutse.

1972: Cameron Diaz, umukinnyikazi wa film akaba n’umunyamideli w’umunyamerika nibwo yavutse.

1983: Emmanuel Culio, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine yabonye izuba.

1983: Gustavo Eberto, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine yabonye izuba aza kwitaba Imana mu mwaka w’2007.

1989: Mallory Low, umukinnyikazi wa film w’umunyamerika nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1940: J. J. Thomson, umunyabugenge w’umwongereza, akaba ariwe wavumbuye Electron yaratabarutse, ku myaka 84 y’amavuko.

1981: Mohammad-Ali Rajai, perezida wa 2 wa Iran yaratabarutse, ku myaka 47 y’amavuko.

2012: Chris Lighty, umunyamerika wakoraga akazi ko kuzamura impano z’abaririmbyi akaba ari umwe mu bashinze inzu ya Violator Entertainment yitabye Imana, ku myaka 44 y’amavuko.

2013: Soledad Mexia, umunyamerikakazi ufite inkomoko muri Mexique, akaba umwe mu bantu bitabye Imana bakuze cyane ku isi, yitabye Imana, ku myaka 114 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Fiacre na Mutagatifu Felix.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kwibuka abantu baburiwe irengero.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND