RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:31/07/2014 8:23
0


Uyu munsi ni kuwa 4 w’icyumweru cya 30 mu byumweru bigize umwaka tariki ya 31 Nyakanga ukaba ari umunsi wa 212 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 153 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1492: Abayahudi birukanwe mu muri Espagne ku itegeko ry’umuyobozi wa kiriziya gatolika n’umwami wa Espagne.

1498: Ku rugendo rwe rwa 3 yakoreraga I Burengerazuba bw’isi umunyaburayi Christophe Colombus yabaye umunyaburayi wa mbere wavumbuye ikirwa cya Trinidad kuri ubu kikaba cyarifatanyije n’ikindi cyitwa Tobago bigakora igihugu cya Trinidad na Tobago.

1941: Adolf Hitler, yatanze itegeko ku muyobozi w’ingabo zishyize hamwe ryo kuva aho bari barindiye abayahudi.

1999: NASA yahagaritse ubushakashatsi bwayo yakoraga ku mazi y’urubura ari ku kwezi.

2002: Kaminuza y’abaheburayo y’I Yeruzalemu yibasiwe n’ibitero, aho hatewe ibisasu muri cantine bigahitana abantu 9.

2006: Fidel Castro wayoboraga igihugu cya Cuba yatanze ubutegetsi abuha murumuna we Raul Castro.

2012: Michael Phelps yasimbuye ku gahigo Larisa Latynina wari ugafite kuva mu mwaka w’1964 ko gutwara imidali myinshi mu mikino ya Olympic.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1914: Louis de Funès, umukinnyi wa film zisekeje w’umufaransa nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1983.

1918: Paul D. Boyer, umunyabutabire w’umunyamerika, akaba yarahawe igihembo cyitiriwe Nobel kubera ubuvumbuzi bw’ikinyabutabire ATP nibwo yavutse.

1921: Peter Benenson, umwongereza w’umunyamategeko akaba n’uharanira uburenganzira bwa muntu akaba ariwe washinze umuryango wa Amnesty International (umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri leta uharanira uburenganzira bwa muntu) nibwo yavutse aza gutabaruka mu mwaka w’2005.

1923: Ahmet Ertgun, umunyamerika ufite inkomoko muri Turkey akaba akora indirimbo z’amajwi akaba ariwe washinze inzu ikora umuziki ya Atlantic Records nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’2006.

1947: Richard Griffiths, umukinnyi wa filime w’umwongereza, nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 2013.

1962: Wesley Snipes, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1965: J. K. Rowling, umwanditsi w’ibitabo w’umwongerezakazi, akaba ariwe wanditse ibitabo bya Harry Potter, bikaba aribyo bitabo kugeza ubu byagurishijwe cyane ku isi, ndetse na filime zabikozwemo ziri muri filime zakunzwe cyane ku isi, yabonye izuba.

1978: Will Champion, umuririmbyi w’umwongereza, akaba anavuza ingoma mu itsinda rya Coldplay nibwo yavutse.

1998: Rico Rodriguez, umukinnyi wa filime w’umunyamerika, wamenyekanye nka Manny muri filime Modern Family nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana kuri uyu munsi:

54 BC: Aurelia Cotta, umugore wa Jules Cesar wabaye umwami w’abaromani yitabye Imana, ku myaka 66 y’amavuko (BC: mbere ya yezu).

1508: Na’od, umwami wa Ethiopia nibwo yatanze.

1556: Ignatius of Loyola, umupadiri w’umunya-Espagne, akaba ariwe washinze umuryango w’abajesuite yitabye Imana, ku myaka 65 y’amavuko.

1726: Nicolaus II Bernoulli, umuhanga mu mibare w’umusuwisi, akaba ari umwe mu bantu bagize uruhare runini mu buvumbuzi bw’imibare yigwa kuri uyu munsi yaratabarutse, ku myaka 31 y’amavuko.

1784: Denis Diderot, umucurabwenge w’umufaransa, akaba yari n’umwanditsi w’ibitabo yaratabarutse, ku myaka 71 y’amavuko.

1875: Andrew Johnson, perezida wa 17 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 67 y’amavuko.

1944: Antoine de Saint-Exupéry, umusizi w’umufaransa, akaba yari n’umupilote yaratabarutse, ku myaka 44 y’amavuko.

2012: Tony Sly, umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda Scorpios yitabye Imana, ku myaka 42 y’amavuko.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND