RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze tariki 20 Mutarama mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/01/2017 10:16
0


Uyu munsi ni kuwa 5 w’icyumweru cya 3 mu byumweru bigize umwaka tariki 20 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 20 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 345 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1934: Fujifilm, uruganda rukora ibijyanye n’amafoto rwarashinzwe mu mujyi wa Tokyo mu buyapani.

1981: Nyuma y’iminota 20 Ronald Reagan amaze kurahirira kuba perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, ku myaka 69 y’amavuko akaba yariwe mu perezida ukuze ubaye perezida wa Amerika, igihugu cya Iran cyarekuye imbohe za Amerika 52 cyari gifunze.

1986: Umunsi witiriwe Martin Luther King, Jr. wijihijwe bwa mbere  nk’ikiruhuko rusange muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

1991: Guverinoma ya Sudan yashyizeho ko igihugu kigomba kugendera ku itegeko rya kisilamu maze bituma havuka intambara hagati y’abayisilamu b’amajyaruguru (abarabu) n’abakirisitu b’amajyepfo (abirabura).

Abantu bavutse uyu munsi:

1775: André-Marie Ampère, umunyabugenge akaba n’umuvumbuzi w’umufaransa, akaba ariwe wavumbuye ingano y’amashanyarazi, urugero ipimwamo rwa Ampere rukaba rwaramwitiriwe nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1836.

1940: Mandé Sidibé wabaye minisitiri w’intebe wa Mali nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2009.

1950: Mahamane Ousmane wabaye perezida wa 4 wa Niger nibwo yavutse.

1974David Dei, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1978: Salvatore Aronica, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1978: Luciano Zauri, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

1981:Owen Hargreaves, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1981: Crystal Lowe, umukinnyikazi wa filime w’umunyakanada nibwo yavutse.

1988: Uwa Elderson Echiéjilé, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyanigeriya nibwo yavutse.

1988: Jeffrén Suárez, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Espagne nibwo yavutse.

1989: Washington Santana da Silva, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

250: Papa Fabiyani yaratashye.

1901: Zénobe Gramme, umukanishi w’umubiligi akaba ariwe wavumbuye imashini y’amashanyarazi ya Gramme Machine yaratabarutse, ku myaka 75 y’amavuko.

2012Etta James, umuhanzi w’umunyamerika yitabye Imana, ku myaka 74 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND