RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze itariki 25 Kanama mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:25/08/2016 11:33
0


Uyu munsi ku wa 4 w’icyumweru, ni itariki 25 Kanama 2016, ni umunsi wa 238 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 128 kugira ngo umwaka urangire. Buri munsi uba ufite ibintu byihariye byawubayeho mu mateka y’isi, tugiye kurebera hamwe bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu munsi.



Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1825: Kuri iyi tariki muri 1825 nibwo Uruguay yabonye ubwigenge kuri Brazil

1830: Impinduramatwara yo mu Bubiligi yarabaye kuri iyi tariki

1914: Hari mu ntambara ya mbere y’isi ubwo ingabo z’abadage zangizaga inzu y’ibitabo ya Kaminuza Gatolika ya Leuven, bimwe mu bitabo by’agaciro gakomeye birazimira burundu.

1939: Filime 'Wizard of Oz' yerekanwe bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

1941: Uwari Perezida wa USA icyo gihe yemeje ingengo y'imari yo kubaka Pentagone. Iyi ni inzu ikoreramo inzego za gisirikare za Amerika iherereye muri Virginia.

1980: Igihugu cya Zimbabwe cyinjiye mu muryango w’abibumbye (UN)

1991: Belarus yabonye ubwigenge kuri leta Zunze Ubumwe z’abasoviyeti

1992: Abashakashatsi bashyize hanze ubushakashatsi bugaragaza ko itabi ryongera ibyago byo kurwara indwara ituma amaso azana ibisa nk'ibihu bituma umuntu atabona (cataracts)

Ibyamamare byavutse kuri iyi tariki:

1817: Marie Eugenie de Jesus, yari umubikira, ndetse ni umutagatifu wiyambazwa, niwe washinze umuryango w’abihayimama bitwa Religieuses de l’Assomption. Umunsi ahimbazwaho ni ku itariki 10 Werurwe, ni wo munsi yitabiyeho Imana muri 1898.

1961: Billy Ray Cyrus yavutse kuri iyi tariki, uyu ni umunyamuziki, umucuranzi wa guitar n’umukinnyi wa filime, ni umubyeyi w’ikirangirira muri muzika Miley Cyrus banakinanye muri filime Hannah Montana

1964: Blair Underwood yaravutse, uyu nawe ni umukinnyi wa filime w’umwirabura wamenyekanye muri filime zakunzwe cyane nka Agents of S.H.I.E.L.D, The Event n’izindi.

1987: Blake Lively yaravutse kuri iyi tariki nawe, ni umukinnyi wa filime ukomeye muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwi cyane muri filime y’uruhererekane Gossip Girls

1988: Alexandra Burke yaravutse, uyu mukobwa ukomoka mu Bwongereza yegukanye intsinzi mu marushanwa ya X Factor ya 2008.

Abitabye Imana kuri uyu munsi:

1270: Louis IX de France yarapfuye, yari yaravutse muri 1214

1282: Thomas de Cantilupe, kugeza ubu ni umutagatifu, yari umusenyeri mu Bwongereza, yari yaravutse muri 1218.

2001: Aaliyah, yari umuhanzi n’umukinnyi wa filime wo muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, yari yaravutse muri 1979

Abatagatifu bizihizwa uyu munsi:

Kuri iyi tariki Kiliziya yizihiza abatagatifu Louis, Tite, Aredius, Ebba, Genes, Marcien na Yrieix.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND