RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze itariki 23 Gashyantare mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:23/02/2017 8:29
0


Uyu munsi ni kuwa 4 tariki 23 Gashyantare, ukaba ari umunsi wa 54 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 311 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1903: Igihugu cya Cuba cyatije Amerika gereza ya Guantánamo Bay, mu buryo bwa burundu.

1905: Mu mujyi wa Chicago wo muri Illinois, umunyamategeko Paul Harris yahuye n’abashoramari 3 basangira ibiryo bya saa sita, mu rwego rwo kuganira ku gushinga umuryango wa Rotary Club kuri ubu ukorera ibikorwa byawo byo gufasha ku isi yose. Ukaba ariwo muryango wa mbere ugamije gufasha wabayeho ku isi.

1941: Ubutare bwa Plutonium bwakozwe bwa mbere na Dr. Glenn T. Seaborg.

1947: umuryango mpuzamahanga w’ubuziranenge (ISO) warashinzwe.

2005: Mu gihugu cy’ubufarabsa hagiyeho itegeko rigenga Ikoreshwa ry’ijambo ubukoroni, rikaba ritaravuzweho rumwe na benshi aho ryateegekaga ko mu mashuri yose hagomba kwigishwa ingaruka nziza ubukoroni bwagize, ariko ryaje gukurwaho mu ntangiriro za 2006 nyuma y’uko abaturage barirwanyije ari benshi.

2010: Abantu kugeza n’ubu bataramenyekana, basutse litiro miliyoni 2.5 z’amavuta akomomoka kuri petelori mu mugezi wa Lambro uherereye mu majyaruguru y’ubutaliyani, bikaba byarateje ikibazo gikomeye ku bidukikije.

Abantu bavutse uyu munsi:

1965Michael Dell, umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe washinze uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa Dell nibwo yavutse.

1969: Daymond John, umuhanzi w’imyambaro w’umunyamerika akaba ariwe washinze uruganda rukora imyambaro rwa FUBU nibwo yavutse.

1981: Gareth Barry, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1983: Mido, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamisiri nibwo yavutse.

1983: Emily Blunt, umukinnyikazi wa filime w’umwongereza nibwo yavutse.

1986: Emerson da Conceição, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1986: Skylar Grey, umuhanzikazi w’umunyamerika yabonye izuba.

1988Nicolás Gaitán, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Argentine nibwo yavutse.

1989: Amara Baby, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

1994: Dakota Fanning, umukinnyi wa filime yaravutse

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1447: Papa Eugene wa 4 yaratashye.

1848: John Quincy Adams wabaye perezida wa 6 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 81 y’amavuko.

2012: Peter King, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yitabye Imana, ku myaka 48 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi harizihizwa abatagatifu:

Mutagatifu Polycarpe w’I Smyrna

Mutagatifu Isabelle w’ubufaransa na Mutagatifu Serenus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND