Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 3 mu byumweru bigize umwaka tariki 18 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 18 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 347 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1896: Bwa mbere mu mateka imashini ikoreshwa mu kureba imbere mu mubiri w’umuntu zizwi nka X-ray generating machine yashyizwe ahagaragara na H. L. Smith.
1993 Umunsi witiriwe Martin Luther King Jr ( Martin Luther King, Jr. Day) washyizweho uranemezwa muri leta 50 zose zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
2002: Intambara yo muri Sierra Leone yararangiye
2003: Inkongi y’umuriro yahitanye abantu 4 inangiza ingo zirenga 500 muri Canberra, Australia.
2005: Airbus A380, indege nini ya mbere ku isi mu zikoreshwa ubucuruzi nibwo yageragejwe i Toulouse mu Bufaransa
Abantu bavutse uyu munsi:
1931: Chun Doo-hwan wabaye perezida wa 5 wa Koreya y’amajyepfo nibwo yavutse
1943: Paul Freeman, umukinnyi w’amafilime ukomoka mu Bwongereza niho yabonye izuba
1971: Pep Guardiola, umutoza w’umupira w’amaguru ukomoka muri Esipanye nibwo yavutse
1980:Jason Segel, nawe ni umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika yavutse kuri iyi tariki
Abitabye Imana uyu munsi:
1878 – Antoine César Becquerel, French physicist and academic
1936: Rudyard Kipling, umukinnyi wa filime akaba n’umusizi w’umwongereza nibwo yitabye Imana
1978: Hasan Askari, umwanditsi w’ibitabo akaba n’umufilozofe nibwo yitabye Imana
1990: Melanie Appleby, umuhanzi w’umuririmbyi wo mu Bwongereza yitabye Imana kuri uyu munsi.
TANGA IGITECYEREZO