RFL
Kigali

Muri 2013 Papa Francis yatorewe gusimbura Papa Benedigito wa 16 :Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:13/03/2017 7:17
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 11 mu byumweru bigize umwaka tariki 13 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 72 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 293 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1639Ishuri rya Havard (ryaje kuvamo kaminuza ya Havard), ryitiriwe umuvugabutumwa John Havard, rikaba ryarahawe iri zina kuri uyu munsi.

1781: William Herschel yavumbuye umubumbe wa Uranus.

1988Umuhanda wo munsi uzwi ku izina rya Seikan, mu gihugu cy’ubuyapani, ukaba ari umuhanda wa mbere muremure ku isi uca munsi y’inyanja warafunguwe ku mugaragaro. Ukaba uhuza agace ka Aomori na Hakodate.

2013I Roma, Papa Francis yatorewe gusimbura papa Benedigito wa 16 wari umaze kwikura ku bupapa.

Abantu bavutse uyu munsi:

1911: L. Ron Hubbard, umuyobozi w’idini akaba n’umwanditsi w’umunyamerika akaba ariwe washinze idini rya Scientologie, nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1968.

1972: Common, umuraperi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1981: April Matson, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1985Alcides Araújo Alves, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Brazil nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1901Benjamin Harrison, perezida wa 23 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 68 y’amavuko.

2013: Władysław Stachurski, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunyapolonye yaratabarutse, ku myaka 68 y’amavuko.

2014: Ahmad Tejan Kabbah, perezida wa 3 wa Sierra Leone yaratabarutse, ku myaka 82 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Leticia.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND