RFL
Kigali

Bimwe mu byaranze itariki 12 Werurwe mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:12/03/2017 8:02
0


Uyu munsi ni kuwa 7 w'icyumweru cya 10 mu byumweru bigize umwaka tariki 12 Werurwe, ukaba ari umunsi wa 71 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 294 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1622: Ignace wa Loyola na Francis Xavier, bashinze umuryango w’abafrere b’abajesuite, bagizwe abatagatifu na Kiliziya Gatolika.

1881: Andrew Watson yakiniye bwa mbere igihugu cya Ecosse aba umukinnyi wa mbere w’umupira w’amaguru w’umwirabura wabigize umwuga ndetse unabaye captain w’ikipe y’igihugu, dore ko yari captain wa Ecosse.

1894:Ikinyobwa cya Coca-Cola cyatangiye gushyirwa mu macupa no gucuruzwa bwa mbere mu gace ka Vicksburg ho muri leta ya Mississippi muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

1913:Umujyi wa Canberra wagizwe umurwa mukuru w’igihugu cya Australia, ariko Melbourne ikomeza kuba umurwa mukuru by’agateganyo kugeza mu mwaka w’1927 mu gihe Canberra yari icyubakwa.

1918: Moscow yongeye kuba umurwa mukuru w’uburusiya nyuma y’imyaka igera kuri 215 Saint Petersburg ariyo yagizwe umurwa.

1930:Mu gihugu cy’ubuhinde, Mahatma Gandhi yakoze urugendo rureshya n’ibilometero 322, mu rugendo rwiswe urw’umunyu ubwo we n’abo yari ayoboye barwanyaga ukwikubira umunyu kw’abongereza bategekaga ubuhinde.

1968:Ibirwa bya Maurice byabonye ubwigenge ku bwongereza.

1993:Mu mujyi wa Mumbai, mu gihugu cy’ubuhinde habaye iturika ry’ibisadsu by’abiyahuzi byaguyemo abantu basaga 300 abandi benshi barakomereka.

1993:Igihugu cya Koreya ya ruguru cyanze guhagarika ikorwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi, ndetse gitangaza ko cyahagaritse amasezerano cyasinye yo kugabanya ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi kandi cyangira abagenzuzi b’umuryango w’abibumbye gukora igenzura ku ikorwa ry’izi ntwaro. Ibi byatumye gifatirwa ibihano binyuranye mu rwego mpuzamahanga.

1994: Itotero ry'abangilikani mu gihugu cy’u bwongereza, ryimitse bwa mbere abapadiri b’abagore, bikaba ari ubwa mbere byari bibayeho.

2011:Nyuma y’umunsi umwe habaye umutingito ukaze, uruganda rw’amashanyarazi aturuka ku ngufu za kirimbuzi rwa Fukushima rwarashwanyutse maze ubumara bukwira ikirere, bikaba byaranduje ibidukikije ndetse abantu benshi barandura mu buryo bukomeye.

Abantu bavutse uyu munsi:

1957: Marlon Jackson, umuhanzi w’umunyamerika akaba ari umuvandimwe wa Michael Jackson wamenyekanye mu itsinda rya The Jackson 5 nibwo yavutse.

1963: Ian Holloway, umutoza w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1984: Jaimie Alexander, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika wamenyekanye nka Jessie XX muri filime za Kyle XY nibwo yavutse.

1985: Stromae, umuhanzi w’umubiligi ukomoka mu Rwanda yabonye izuba.

1985: Bradley Wright-Phillips, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

1991: Felix Kroos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

1994: Christina Grimmie wari umuririmbyi n'umucuranzi wa piano nibwo yavutse, yamenyekanye mu irushanwa ryo kuririmba 'The Voice'  yitabye Imana umwaka ushize arashwe

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

417: Papa Innocent wa mbere yaratashye.

604: Papa Gregoire wa mbere yaratashye.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abashaka gutanga ibitekerezo binyuze kuri interineti






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND