RFL
Kigali

Bimwe mu bimenyetso simusiga bizakwereka ko urwaye indwara yo kwibagirwa (Alzheimer)

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/05/2018 11:45
0


Indwara yo kwibagirwa ni imwe mu zikunze kwibasira abantu batari bacye ku isi nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza, kandi nanone ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza ko mu mwaka wa 2030 ku isi hose abantu basaga miliyoni 65 bazaba barwaye iyi ndwara



Iyi rero ni yo mpamvu nyamukuru ukwiriye gufata iya mbere mu kumenya bimwe mu bimenyetso simusiga by’iyi ndwara hakiri kare bityo ubashe no kuyirinda ubashe kuva muri wa mubare w’abashobora kuzayirwara mu myaka iri imbere.

Ese ibyo bimenyetso ni ibihe?

Bimwe mu bimenyetso bikwereka ko uri hafi kurwara indwara yo kwibagirwa yazahaje benshi ku isi harimo:

Kubura ubwenge bwibutsa: Kubura ubwenge bwibutsa ni cyo kimenyetso cya mbere kigaragaza ko ugiye gufatwa n’indwara yo kwibagirwa, urugero, ushobora gufata urugendo ugihe ahantu runaka ugasiga ukinze inzu neza ariko wagera imbere ukibaza niba wakinze, ugasubirayo kureba ugasanga hakinze ukongera ukagenda wagera kure ukongera kugaruka kureba ko wakinze gutyo gutyo ugahora muri ibyo n’ibindi.

Kunanirwa kuvuga ibyo wari usanzwe uzi: Aha turafata nk’urugero ku muntu wari usanzwe uzi gusoma neza ururimi runaka ndetse no kuruvuga, iyo ari hafi gufatwa n’indwara yo kwibagirwa rero usanga hari amagambo amwe n’amwe amunanira kuyasoma ndetse bikazarangira ananiwe no kuvuga neza.

Kubura icyerekezo cy’ubuzima: Ni ikindi kimenyetso cyakwereka ko wibasiwe n’indwara yo kwibagirwa, umuntu uyirwaye ntaba abasha kwifatira imyanzuro ngo avuge ati ndakora iki, ikindi nzagikora ejo, muri make aba abayeho nk’umuntu ujugunyanze kuko nta mwazuro aba abasha kwifatira cyangwa ngo abe yakwitekerereza ku giti cye.

Kwitiranya ibintu n’ibindi: Ni ukuvuga ko umuntu yibagirwa akamaro ka buri gikoresho yari atunze ugasanga arashaka gukubuza umukoropesho kandi yakagombye gufata umweyo, agashaka gutekera mu ibase agakarabira mu isafuriya, ibintu bisa n’ibyo ni byo biba bimuranga.

Ibi byose kimwe n’ibindi tutarondoye kuko ari byinshi bibasha kongerera ubukana indwara yo kwibagirwa bikaba biterwa ahanini n’izabukuru, kuba imbata y’itabi cyane ndetse no kuba umuntu akunze kurwara zimwe mu ndwara z’umutima.

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Pittsburgh bugaragaza ko 30% by’abantu barwaye zimwe mu ndwara z’umutima ndetse na bumwe mu buryo bwo kuzirinda bakoresha bushobora kuba intandaro yo kurwara indwara yo kwibagirwa.

Src: alzheimer-recherche.org






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND