RFL
Kigali

Bimwe mu byo ushobora kuba utazi ku mwijima wawe

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:29/10/2018 8:52
0


N'ubwo umubiri ufite inyama nyinshi hari iz’ingirakamaro kurusha izindi, nk’umutima n’umwijima hari n’izishobora gukurwa mu muntu ubuzima bugakomeza nta kibazo nk’impyiko imwe cyangwa urwagashya. Twifashishije ibitabo bitandukanye by’abahanga mu buzima bwa muntu reka turebe bimwe mu byihariye umwijima wacu ufitiye ubushobozi.



1.Bibayeho ko ku kigero cya 75%, igice cy’umwijima cyangirika kikaba cyavanwa mu mubiri wa muntu, burya umwijima wifitemo ubushobozi bwo gukoresha cya gice cya 25% gisigaye, ukongera ukarema umwijima muzima wuzuye mu minsi iri hagati ya 8 na 15 kandi ari nako ukomeje akazi kawo mu mubiri wa muntu.

2.Umwijima ufite imimaro igera kuri 500 mu mubiri wa muntu, ni urugingo ni imvuburamisemburo, ni inyungururamaraso yewe ni ingirakamaro.

3.Umwijima nawo ukora nk’impyiko uyungurura amaraso ukura uburozi mu maraso ukajanjagura uturemangingo tw’amaraso kugira ngo wubake intungamubiri zongera zigatuma amaraso aba mazima.

4.Mu mwijima ni mu kigega cy’intungamubiri na vitamin A,E na K: Vitamin A ituma amaso n’uruhu birushaho kugira ubudahangarwa, ikanatuma n’umwana uri mu nda yakura neza.

Vitamin E: Yongera ubwirinzi bw’uturemangingo igakorana na Vitamini K mu gufasha kubaka ubwirinzi bw’amaraso n’amagufa.

 5.Umwijima ni ingenzi mu igogorwa ry’ibyo turya, ikanafasha mu kuringaniza ingano y’isukari mu maraso.

Abaganga bajya inama ko kwita ku mwijima ari ingenzi kuko iyo wangiritse burundu n’ubuzima bwa nyirawo buba bugeze ku musozo. Kwipimisha kare indwara z’umwijima zirimo Hepatite ndetse no kuzikingiza, kunywa nibura ikirahuri kimwe cy’inzoga ku munsi  ku bagore ndetse no kunywa ibirahuri 2 ku bagabo basanzwe banywa inzoga) ni byo by’ingenzi inzobere mu kuvura umwijima zitanga nk’ubwirinzi bukomeye kuri iyi nyama ifatiye runini umubiri wa muntu.

sRC: Medivizor.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND