Nigeria yari yarasabye inguzanyo ku Buyapani muri gahunda zo kurwanya indwara ya Polio, ayo mafaranga yanganaga na miliyoni 76 z’amadolari. Ayo mafaranga Bill Gates n’umugore we bemeye kuzayishyura yose.
Babinyujije mu muryango wabo Bill & Melinda Gates Foundation, Bill Gates n’umugore we bafashe umwanzuro wo kwishyura u Buyapani miliyoni 76 z’amadolari Nigeria yari ibarimo, gutangira gutanga ubwishyu bikaba bizatangirana n’uyu mwaka bikazakorwa mu gihe cy’imyaka 20.
Iyi nkunga Bill & Melinda Gates Foundation yemeye kuyitera Nigeria nyuma y’uko intego yari yihaye yo gukingira polio nibura ku kigero cya 80% buri mwaka mu duce ikunze kwibasira, yubahirijwe. Mu mwaka wa 2017 nta barwayi ba Polio bashya bigeze bagaragara muri Nigeria, ni mu gihe iki gihugu muri 2012 cyari cyihariye abarenga kimwe cya kabiri cy’abarwaye polio bose ku isi.
Bill Gates n'umugore we bakunze gukora ibikorwa byo gufasha
Bill Gates yashimiye iyi ntambwe avuga ko byose byashobotse kubera abantu bitangaga bagenda bakingira abana batandukanye ku isi, bityo iyi ndwara ikaba yaragiye ikendera. Muri 2017 gusa Bill Gates yashoye miliyari 4.3 z’amadolari muri Bill & Melinda Gates Foundation, uyu muryango ukaba ukora ibikorwa bitandukanye cyane cyane byo kurwanya indwara z’ibyorezo. Polio ni virusi ifata abana bakiri bato igatangirira mu mutwe igahita yangiza ingingo zimwe na zimwe zikagagara ku buryo umuntu akura atabasha kugenda.
Uyu muherwe binavugwa ko kuba atakiri ku mwanya wa mbere ku gutunga amafaranga menshi ku isi byagiye biterwa n’aya mafaranga yagiye ashora mu bikorwa byo gufasha isi. Kuri ubu Jeff Bezos niwe muntu utunze amafaranga menshi ku isi atunze miliyari 108 z’amadoalri, ni mu gihe Bill Gates abarirwa kuri miliyari 92. Urubuga rwa Bloomberg ruvuga ko iyaba Bill Gates nta mafaranga na macye yigeze ashora mu gufasha yari kuba atunze miliyari nibura 150 z’amadolari.
Bill Gates avuga ko impamvu afasha ari uko yagiriwe umugisha wo guhirwa birenze ibyo yanatekerezaga ubwo yatangiraga ubucurizi, bityo ngo uwo mugisha agomba kuwusangira n’abafite ibibazo cyangwa se ayo mafaranga agakoreshwa mu bindi bikorwa byagira icyo bihinduraho isi.
TANGA IGITECYEREZO