Nyuma y’igihe kitagera ku mwaka Habimana Jean Pierre w’imyaka 24 y’amavuko na Kamagaju Jeannette w’imyaka 61 bakoze ubukwe bwatangaje benshi ndetse bahamyaga ko batazarambana, ubu iryavuzwe riratashye batandukanye n’ubwo bo bahamyaga ko urukundo rwabo rukomeye ndetse ko bazatandukanywa n’urupfu gusa
Habimana Jean Pierre (uzwi cyane nka Mohammed na Mandela) na Kamagaju Jeannette bakoze ubukwe bw’igitangaza bwahuruje imbaga y’abantu, ahanini bitewe n'uko umugore yarutaga cyane umusore ndetse anangana n'ababyeyi be nk'uko byahamijwe na se wa Habimana. Ubwo bukwe bwabaye ku wa gatandatu tariki ya 13 Nzeri 2014, bubera i Rukara mu karere ka Kayonza bambikana impeta basezerana imbere y’Imana kuzabana akaramata.
Ubukwe bwabo bwabaye igitangaza
N'ubwo kugeza ubu bombi ntacyo baragira icyo babivugaho, amakuru arikuvugwa ni uko ngo hashize amezi agera kuri 3 baratandukanye ndetse batakiba mu nzu imwe.
Kamagaju Jeanette w’imyaka 61 y’amavuko ubusanzwe ni umuforomokazi ku bitaro bya Gahini byo mu karere ka Kayonza. N’ubwo benshi mu batuye Rukara bavuga ko Kamagaju afite myaka 61 n’umwe, we arayihakana akemera 53 gusa.
Kamagaju Jeannette uhamya ko afite imyaka 53 gusa
Habimana Jean Pierre (Mohammed) umusore baherutse kwambikana impeta, afite imyaka 24 y’amavuko, mu buzima busanzwe akaba umumotari, yemereye Kamagaju kumubera umugabo w’iteka kubera urukundo yari amufitiye ndetse akaba yarizeraga mu Mana ko bazabona n’urubyaro nk’uko Sarah yarubonye.
Habimana yavugaga ko Imana ariyo yamuhuje na Kamagaju
Mu kiganiro Habimana yagiranye na Inyarwanda.com kuri telephone ye ngendanwa nyuma yo gusezerana na Kamagaju, yadutangarije ko we icyo aha agaciro ari urukundo, bakaba bagiye gukora ubukwe bakabana kuko bakundana, naho ku by’uko umukunzi we yaba yaracuze kuburyo atazabyara, we agahamya yizeye kuzabona urubyaro kuko na Sarah uvugwa muri Bibiliya nawe yabyaye kandi ashaje bityo akaba yumva ntacyamubuza kwibanira n’uwo yakunze.
Nyuma y'ubukwe, Kamagaju yahise yibanira n'umugabo we Habimana, babana muri iyi nzu ya Kamagaju
Ese ni iki cyaba gitumye Habimana atandukana n’umukunzi we Kamagaju w’imyaka 61 bari bariyemeje kuzabana akaramata?
TANGA IGITECYEREZO