RFL
Kigali

Ijambo ry'Imana:Bibiliya ivuga iki ku gutandukana kw'abashakanye? Byemerwa ryari?

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:25/11/2014 10:44
3


Muri ibi bihe tugezemo gutandukana kw’abashakanye (divorce) bikomeje kugaragara ndetse no gufata indi ntera uko ibihe bigenda byigira imbere, bityo ugasanga byumvikana nk’ibitakiri ikibazo.



Tugannye mu byanditswe byera mu gitabo cy’umuhanuzi Malaki, Uwiteka ubwe agaragaza neza yeruye uburyo yanga gutandukana kw’abashakanye, ati: “Kuko nanga gusenda niko Uwiteka Imana ya Isiraheli ivuga.” (Malaki 2: 16)

Gushakana cyangwa kubana kw’abashakanye ni isezerano riba rikomeye ry’ubuzima kandi abari babiri baba babaye umwe, niho dusoma ngo “ntibaba bakiri babiri ahubwo baba babaye umwe, nuko icyo Imana yafatanije hamwe, umuntu  ntakagitandukanye.” (Matayo 19: 6).

Mu isezerano rya kera Imana yagiye ishyiraho amategeko amwe n’amwe agamije kurengera abantu kuko bari banangiye imitima yabo, bituma bemererwa ko umugore wasēnzwe (gusēnda) ashobora guhita acyurwa n’undi mugabo nta kibazo nk’uko tubisoma ngo “Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukane mu nzu ye, namara kuva munzu ye, yemererwa kugenda agucyurwa n’undi.” (Gutegeka kwa kabiri 24: 1-2)

Ariko mu isezerano ryacu rishya, mu gihe cy’ubuntu duheshwa na Yesu Kristo Umwami wacu, uko tubisoma mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo nkuko bwanditswe na Matayo, Yesu yabwije abantu ukuri yeruye ko ariya mategeko yari yabashyiriweho kubera ko imitima y’abantu yari idashobotse ariko mu byukuri atari ko byahoze. Ati: “Mose yabemereye gusenda abagore banyu kuko imitima yanyu yari inangiye, ariko uhereye mbere hose ntibyari bimeze bityo.” {Matayo 19: 8}.

Aboneraho kubabwira ati: “Ariko ndababwira yuko umuntu wese uzasenda umugore we atamuhoye gusambana, akarongora undi azaba asambanye, kandi uzacyura uwasenzwe na we azaba asambanye.” {Matayo 19: 9}

Aha Yesu we avuga ko gutandukana kw’abashakanye byemerwa gusa igihe umwe muri bo afatiwe mu cyaha cy’ubusambanyi, umwe agafatwa aryamanye n’undi utari uwo bashakanye. Ni ukuvuga yuko injishi y’abaryamana barasezeranye byemewe na Bibiliya, ishobora kujishurwa gusa nuko habayeho gufatirwa mu cyaha cy’ubusambanyi kuri umwe muri bo.

Aha ariko, n’ubwo mu murongo wa Bibiliya twasomye haruguru, Yesu yatanze urugero rumwe rwatuma abashakanye batandukana, ibi ntibikuraho ko mu gihe habayeho ubwumvikane hagati y’abashakanye (ni ukuvuga uwafatiwe mu cyaha ndetse n’uwo bashakanye) bakaba bakwirengagiza ibyabaye bitewe wenda n’uguca bugufi kwagaragajwe n’uwakoze icyaha iyo atari ingeso asanganywe, cyangwa se iyo urukundo bombi bakundana basanze ruruta ibyabaye, bakabyirengagiza biturutse ku bwumvikane bwa bombi kubwo kurengera inyungu za byinshi bamaze kugeraho harimo n’abana babyaranye, bityo ibi bigatuma bashaka gukomeza kwibanira mu mahoro, ibi biremerwa rwose nta kibazo.

Ibi ni nabyo byiza kurushaho kuko urukundo ni umurunga, kabone naho umwe mu bashakanye yaba yafashwe asambana, birashoboka rwose ko kubw’ubuntu bw’Imana ababana bashobora kubabarirana bakavugurura umubano wabo, nk’uko Imana itubabarira kenshi natwe dukwiye kugerageza gukurikiza uru rugero rwo kubabarirana igihe bigaragaye ko nyiri ukubikora atari ingeso yari asanganywe.

Ikindi ni uko uwakoze icyaha iyo atababariwe hari ubwo rimwe na rimwe bituma akomeza icyo cyaha ugasanga bimuhindukiyemo ingeso ihoraho bitewe no kwibona nk’igicibwa bigatuma yiheba. {Matayo 5: 32}

Nubwo uku kubabarirana kuwafatiwe muri iki cyaha bitoroshye ku bashakanye, kandi koko birakomeye rwose ko umutima w’umuntu wabasha kwiyumanganya no kubyakira kugeza ubwo utanga imbabazi kuwo mwashakanye wafatiye muri iki cyaha, uretse gusa imbaraga z’Imana nta kindi cyabigushoboza kumubabarira byukuri.

Ariko kuko kwiyunga no kubabarirana ari ibimenyetso bigaragaza ubuzima bw’abizera Kristo, birashoboka rwose ko watanga imbabazi kuwo mwashakanye, nkuko twabivuze haruguru bitewe n’imbaraga z’Imana zikubashishije kwibuka ko urukundo mukundana ruri hejuru y’amakosa umwe muri mwe yakora nk’umuntu, cyane cyane iyo mugenzi wawe atari asanzwe abizwiho nk’ingeso. (Luka 11: 4. Abefeso 4: 32)

Hari ubwo umwe mu bashakanye (umugore cyangwa umugabo) amara kwakira agakiza, hanyuma kuko abona uwo bashakanye na we adahindutse ngo abe uwizera Kristo Yesu (umukiristu) ibi bigatuma umugore ashaka gutandukana n’umugabo we cyangwa umugabo agashaka gutana n’umugore we ngo kuko badahuje imyizerere, nyamara ibi si ko bikwiye kumera.

Dusomye ibyanditswe byera, Pawulo abihugurira abantu ati: “Mwene Data niba afite umugore utizera kandi uwo mugore agakunda kugumana na we, ye kumusenda. Kandi umugore ufite umugabo utizera na we agakunda kugumana na we, umugore ye kwahukana n’umugabo we kuko umugabo utizera yezwa kubw’umugore we, n’umugore utizera yezwa kubwa mwene Data uwo (umugabo). Iyo bitabaye bityo abana banyu baba bahumanye, ariko noneho dore ni abera.” {1 Abakorinto 7: 12-14}.

Aha niho Pawulo yakomeje abivuga arabaza ati: “Wa mugore we ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugabo wawe? Nawe wa mugabo we ubwirwa n’iki yuko utazakiza umugabo wawe?” {1 Abakorinto 7: 16}

Bivuga ngo kuba abantu badahuje imyizerere si impamvu rwose yakagombye gutuma abari basanzwe babana neza batandukana kuko uwizera iyo yitwaye neza akera imbuto nziza nizo zihindura utizera na we agahinduka.

Ugutāna kwabo gushobora kubaho gusa iyo utizera wo muri bo, ni ukuvuga wa wundi udakijijwe (umugore cyangwa umugabo) ari we umaramaje agashaka ko mutandukana hanyuma nawe ukijijwe {umugore cyangwa umugabo} ukabona ko ntako utagize ngo uturishe mugenzi wawe kuri icyo cyemezo ubona yafashe.

Aha Pawulo akomeza avuga ku murongo wa 15 ati: “Icyakora wa wundi utizera nashaka gutāna, atāne, mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.” {1 Abakorinto 7: 15}

Bamwe bavuga ko ihohoterwa ari imwe mu mpamvu ifatika yatuma ababana batandukana. Nubwo bitanditse mu mpamvu ziri muri Bibiliya, aha ntitwakwirengagiza ko mu gihe hagaragaye ihohoterwa rikomeye ndetse rishobora gutuma uhohoterwa byamuviramo gutakaza ubuzima bwe cyangwa ubumuga runaka, aha abashakanye bashobora gutandukana kubwo kurengera ubuzima bw’uhohoterwa.

Twasoza tuvuga ngo: mu bashakanye ntibishoboka yuko umwe azamera 100% nk’uko mugenzi we abishaka, kuko abantu mu kuremwa kwacu turatandukanye rwose. Ahubwo hamwe no gufashwa n’Imana, inkingi nyamukuru zubaka urugo hagati y’abashaknye ni urukundo nyarwo rutaryarya, kubabarirana no kwihanganirana muri byose. Imana idushoboze.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: truecalling10@gmail.com

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na True Calling Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    nubwo ndi umusilamu ntemera inyabarokore ariko iri nanjye ibi ndabyemera kabisa koroan ntiyemera ko abashakanye batundaka uko bibonye mu tuntu duto duto kandi bashobora kwiyunga bakongera kubana neza kubwinyungu zabo nabana babyaye murakoze pastor
  • 9 years ago
    Icyampa abashakanye benshi bagasoma iyi nkuru byadukiza isenyuka ryingo ritugeze kure
  • 9 years ago
    Eeh iri jambo rirakomeye iyaba abantu bose barisomye ari benshi byagira akamaro mu muryango nyarwada





Inyarwanda BACKGROUND