RFL
Kigali

Benjamin yakubise umugore we aramwica arangije aramubamba kuko yanze ko baryamana ngo arwaye SIDA

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/04/2014 10:33
5


Umugabo yakubise umugore we kugeza aho amwica, nyuma y’uko uwo mugore yari yanze ko baryamana kubera impamvu y’uko uwo mugabo abana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, uwo mugabo akaba ataramishe gusa ahubwo yageretseho no gushinyagurira umurambo arawubamba.



Aya mahano yabereye mu gihugu cya Nigeria aho umugabo witwa Benjamin Toma yatawe muri yombi kuwa kabiri w’iki cyumweru nyuma yo gukorera ayo mahano muri Leta yitwa Plateau yo muri icyo gihugu.

Nk’uko Polisi yo muri aka gace yabyemeje ndetse n’abaturanyi ba Benjamin bakabihamya, uyu mugabo yakubise umugore we witwa Victoria w’imyaka 25 y’amavuko kugeza apfuye, hanyuma amaze kumunogonora umurambo we arawubamba, hanyuma aza gutabwa muri yombi amaze gukora ayo mahano.

Nk’uko abaturanyi n’inshuti za hafi z’uyu muryango zabitangaje, uyu mugabo yari amaze igihe arega umugore we ko yanga ko baryamana, mu gihe umugore we nawe yireguraga akanatanga ubuhamya ko adashobora kwemera kuryamana n’uwo mugabo mu gihe yamaze kumenya neza ko yanduye agakoko gatera SIDA, uko kumuhakanira kukaba ari nako kwabaye intandaro yo gukubitwa kugeza apfuye.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ingabire10 years ago
    Akwiye gufungwa burundu
  • william10 years ago
    ndikumva mwamu katira urwabudu
  • Habumugishaleonard10 years ago
    Aho urwanda Rugezentamuntuwagakwiyegukora Ibi Imana Imthe Iruhukoridashira.
  • 10 years ago
    akwiye kuraswa
  • claudy10 years ago
    imana imucire urubanza kdi siwe numukozi wa satani wamukoreyemo.imana idufashe





Inyarwanda BACKGROUND