RFL
Kigali

Beenie Man yavutse kuri iyi tariki: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/08/2018 10:48
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 34 mu byumweru bigize umwaka tariki 22 Kanama, ukaba ari umunsi wa 234 mu minsi igize umwaka hakaba habura iminsi 131 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1864: Ibihugu 12 byo ku isi byasinye amasezerano y’I Geneve yo gushinga umuryango utabara imbabare wa Croix Rouge ukaba ari nabwo wahise ushingwa.

1902: Uruganda rukora imodoka rwa Cadillac Motor Company rwarashinzwe.

1902:Theodore Roosevelt yabaye perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe za Amerika watwaye imodoka.

1910: Igihugu cy’ubuyapani cyafashe igihugu cya Korea yitwaga Joseon bukaba bwaraje kuyirekura mu ntambara y’isi ya 2.

1949: Mu gihugu cya Canada habaye umutingito ukaze wiswe Queen Charlotte earthquake ukaba ariwo mutingito ukaze wari ubayeho kuva mu mwaka w’1700 ubwo habaga umutingito wa Cascadia.

1950:Althea Gibson yabaye umwirabura wa mbere witabiriye amarushanwa mpuzamahanga mu mukino wa Tennis.

1968: Papa Paul VI yageze mu mujyi wa Bogotá muri Colombia. Rwari urugendo rwa mbere rwa papa asura ibihugu byo muri Amerika y’epfo mu mateka ya Kiliziya Gatolika.

2012: Mu gihugu cya Kenya habaye ubushyamirane hagati y’amoko aho bapfaga inzuri z’amatungo mu karere ka Tana, ubushyamirane bwaguyemo abantu bagera kuri 52.

Abantu bavutse uyu munsi:

1848:Melville Elijah Stone umunyamakuru w’umunyamerika akaba ariwe washinze ikinyamakuru cya Chicago Daily News  nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu mwaka w’1929.

1915: James Hillier, umuhanga w’umunyamerika ufite inkomoko muri Canada, akaba ari umwe mu bakoze igishushanyo cya Microscope electronique nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2007.

1917: John Lee Hooker, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika yabonye izuba aza kwitaba Imana mu mwaka w’2001. John Lee Hooker akaba afatwa nk’umwami w’injyana ya Blues.

1964:Andrew Wilson, umukinnyi akaba n’umuyobozi wa film w’umunyamerika wamenyekanye muri film High School (2009) nibwo yavutse.

1966:GZA, umuririmbyi w’injyana ya Rap w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Wu-Tang Clan nibwo yavutse.

1967: Ty Burrell, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.1973: Howie Dorough, umuririmbyi, umubyinnyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa film w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Backstreet Boys nibwo yavutse.

1973: Beenie Man, umuririmbyi w’umunyajamayika yabonye izuba.

1978: James Corden, umukinnyi wa filime w’umwongereza, akaba umunyarwenya, umwanditsi n’umunyamakuru nibwo yavutse

1984:Lee Camp, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1967: Gregory Goodwin Pincus, umuhanga mu binyabuzima w’umunyamerika, akaba umwe mu bakoze ikinini kifashishwa mu kuringaniza imbyaro, yaratabarutse, ku myaka 64 y’amavuko.

1978:Jomo Kenyatta, Perezida wa mbere wa Kenya yaratabarutse, ku myaka 84 y’amavuko.

1989:Huey P. Newton, umunyamerika waharaniraga uburenganzira bw’abirabura, akaba umwe mu bashinze umuryango wa Black Panther Party wamamaye mu kurwanya ibikorwa by’abazungu, yitabye Imana, ku myaka 47 y’amavuko.

2011:Nick Ashford, umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Ashford & Simpson yitabye Imana, ku myaka 69 y’amavuko.

2013:Andrea Servi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani yitabye Imana, ku myaka 29 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND