RFL
Kigali

Bavutse ari impanga ariko umwe ari umuzungukazi undi akaba umwiraburakazi

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:3/03/2015 15:41
0


Lucy na Maria Aylmer abakobwa b’imyaka 18 y’amavuko bakomoka mu gihugu cy’ bavutse ari impanga ariko abantu ntibajya bapfa kubyemera ndetse unabarebye ubona nta sano bafitanye kuko umwe ari umuzungukazi undi akaba umwiraburakazi.



Aba bari bombi rero uretse kuba wakwemera ko ari impanga ntibyoroshye ko wakwemera ko bavukana ndetse nabo ubwabo n’ababyeyi babo barabihamya

Different strokes:  'Outgoing' Maria studies law at Cheltenham College, while 'shy' Lucy studies art and design at Gloucester College

N'ubwo bakuriye mu ngobyi imwe ntibasa na gato ndetse kwemera ko ari impanga biragoye

Lucy yagize ati “Nta muntu n’umwe ushobora kwemera ko turi impanga. N’iyo twambaye kimwe uretse no kwemera ko turi impanga no kwemera ko twaba tuva inda imwe biragorana cyane. Inshuti zacu zo ku ishuri kugira ngo zibyemere twabanje kubazanira icyemezo cyo kuvuka(Birth Certificate).”


Two of a kind: The twins, who live in Gloucester, were born in January 1997

Bakiri abana n'ubwo amabara y'uruhu rwabo atasaga wabonaga bajya gusa

Yakomeje ati “Nishimira cyane kuba mfite impanga y’umwirabura kandi na Maria na we anezezwa no kuba impanga ye ari umuzungu. Abandi bavandimwe bacu ntibasa na njye cyangwa na Maria ahubwo uruhu rwabo rufite ibara riri hagati y’ayacu yombi

All together: Maria and Lucy with their mother Donna and siblings George, 23, Chynna, 22, and Jordan, 21

Aha bari kumwe n'abandi bavandimwe babo na nyina ubabyara

Aba bakobwa bavutse muri Mutarama, 1997, bavuka ku mugabo w’umuzungu n’umugore w’umunya Jamaica.

 

Denise IRANZI

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND