RFL
Kigali

Batatu mu bari barwaye Ebola muri Congo batorotse

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/05/2018 15:28
0


Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS riravuga ko bamwe mu barwayi ba Ebola baraye bahunze inzu bavurizwagamo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’uko abo mu miryango yabo basabye ko bajyanwa mu rusengero gusabirwa.



Gusa nyuma yo gutoroka, babiri muri abo barwayi bamaze gupfa, umwe muri bo ni we wabashije kugarurwa aho akirimo kwitabwaho mu mujyi wa Mbandaka. Ibi ngo bigaragaza uburangare bw’abashinzwe kurwanya ikwirakwizwa ry’iyi ndwara muri iki gihugu nk'uko Anne Soy, umunyamakuru wa BBC muri Congo abivuga.

Ebola iracyari ikibazo gikomeye kuko nta muti nta n’urukingo nyarwo irabonerwa, abashinzwe ubutabazi muri iki gihugu bafite ubwoba ku batazabasha kurinda abaturage bose cyane ko umujyi wa Mbandaka ugizwe n’abantu barenga miliyoni.

Ese aba barwayi batorotse bate ?

Eugene Kabambi, uhagarariye OMS avuga ko aba barwayi bajya kugenda, ababarwaje basabye abaganga ko babajyana mu rusengero kubasabira nyuma rero nibwo byamenyekanye ko bagiye ndetse bimenyeshwa polisi, nyuma baje gusanga umurambo w’umwe muri abo barwayi mu rugo ujyanwa kwa muganga n’undi bigenda uko ariko urumva ko bari babanje kugera mu baturage.

Kuri ubu, umutekano w’abakekwaho Ebola wakajijwe aho basabwe kutarenga aho bari  kugirango barebe ko bakwitabwaho ndetse ngo imiryango y’abatorotse bagapfa yose yamaze gukorerwa igenzura aho bamwe muri bo bamaze no guhabwa inkingo kuri iyi ndwara.

Ikindi kiri kuvugwa kandi n'uko iyi ndwara yafashe indi ntera aho benshi bafite ubwoba bw’uko yagera mu mujyi wa Kinshasa ndetse ikaba yanagera mu bihugu by’abaturanyi ariko abashinzwe gukurikiranira hafi iby’iyi ndwara baravuga ko nta mpungenge zihari kuko urukingo bafite rwizewe.

Src: BBC.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND