RFL
Kigali

Barbara Bush nyina wa George W. Bush akaba n’umugore wa George Bush yitabye Imana ku myaka 92

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/04/2018 7:18
0


Barbara Bush nyina wa George W. Bush akaba n’umugore wa George Bush bayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika,yitabye Imana ku myaka 92 y'amavuko. Ni nyuma y'iminsi micye ahagaritse burundu kunywa imiti imufasha kumwongerera iminsi yo kubaho.



Barbara Bush yitabye Imana tariki 17 Mata 2018 azize uburwayi bw’umutima n’inzira z’ubuhumekero nk'uko byatangajwe n'abo mu muryango we. Nkuko bitangazwa na The Guardian, Barbara Bush yaguye mu rugo rwe i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Jim McGrath umuvugizi w'umuryango wa Barbara Bush ni we wemeje urupfu rwe mu itangazo yanyujije kuri Twitter. 

Itangazo riherutse gushyirwa hanze n’umuryango wa Bush i Houston ntiryasobanuye neza impamvu yasunitse Barbara guhagarika imiti mu gihe yari arembye, icyakora Barbara yemeye kuzajya afata imwe mu miti imwongerera imbaraga gusa.

Image result for Barbara bush death

Barbara Bush yitabye Imana ku myaka 92 y'amavuko

Kuva yatangira kurwara, Barbara Bush yagiye agaragara gacye cyane mu ruhame ndetse n’ibikorwa bye byagiye bigabanuka. Mu nyandiko ze ziheruka mu kinyamakuru ”Alumnae magazine” , Barabara” yagize ati:"Ndashaje ariko nkunda cyane umugabo twashakanye mu myaka 72 ishize” Barbara Bush yamenyanye na George Bush afite imaka 16 gusa, nyuma y’imyaka 4 bashakana nk’umugore n’umugabo mu mwaka 1945.

Barbara Bush na George Bush babyaye abana 6  barimo na George W wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika imyaka 8 ,na Jeb watsinzwe amatora mu ishyaka rye ry’abarepubulikan mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka  mwaka wa 2016. Barbara bush na George Bush  kandi bafite abuzukuru 17ndetse n’abuzukuruza 7.

Image result for Barbara bush and George Bush

Barbara Bush hamwe n'umugabo we n'umwana wabo George W. Bush

Imana imuhe iruhuko ridashira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND