RFL
Kigali

Banza ugenzure neza ibi bintu mbere y'uko ujya muri salon de coiffure kogesha mu mutwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/07/2018 9:49
0


Mu buzima busanzwe umugore cyangwa umukobwa uvuye muri salon de coiffure gukoresha imisatsi ye aba asa neza rwose kuko umusatsi we uba ufite isuku ihagije, usa neza ndetse uhumura neza.



Gusa nanone hari ibyo ukwiye kwitondera mbere yo kujyayo, ese aya mavuta azwi nka champon bashyira mu mutwe afite ubuziranenge? Uyu muntu se we ugukarabya mu mutwe mu cyimbo cyawe we ni muntu ki? Ahanini usanga benshi iyo bageze mu rukarabiro baba basa n’abageze muri paradiso bitewe n’umunezero bakuramo n'ubwo ibi atari byo twagendereye kuvuga uyu munsi.

Turebere hamwe zimwe mu ngaruka zishobora guterwa no kujya muri salon de coiffure kogesha mu mutwe

Abahanga bemeza neza ko iriya ntebe abantu bogerezamo imisatsi iteye nabi ikaba ari nayo ntandaro yo kugubwa nabi k’umutwe bitewe n'uko umuntu awucurika awujyana inyuma kugirango babone uko bamukarabya neza, ibyo rero byangiza imwe mu mitsi yo mu ijosi ku buryo bishobora no kukuviramo urupfu kuko iyi mitsi iba ijya no mu mutwe

Uretse ibyo kandi, imibare yo mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko miliyoni 5 z’abantu ku isi bapfa bazize icyo kibazo buri mwaka, iyi mibare kandi igaragaza ko mu bantu 130000 bakoresha imisatsi, abangana na 30000 bapfa bazize icyo kibazo.

Ahanini ngo ibyo biterwa n’uko imitsi inyura mu ijosi ijyana amaraso mu mutwe iba yahagaze bitewe n'uko ijosi riba ricuramye rireba inyuma bityo imitsi igakora nabi bikagera no ku bwonko kuko umwuka mwiza uba udatambuka neza. Ibi kandi ngo bituma amaraso yipfundika akamera nk’ibuye rikaba intandaro y’imikorere mibi y’umutima n’ibindi.

Bimwe mu byo abahanga bagaragaza ko bishobora kugabanya ibyago biterwa no gucurika umutwe mu gihe uri gukaraba muri salon de coiffure harimo gufata indyo yiganjemo potassium kuko ngo igabanya ibyago kuri iki kibazo nk'uko ubushakashatsi bwakorewe muri College of Medecine muri leta Zunze Ubumwe za Amerika bubivuga.

Gusa inama nyamukuru aba bahanga batanga ngo ni ukuzibukira kugana izi salon wanajyayo ukagenda wamaze gusukura umutwe wawe mu rwego rwo kwirinda bya bibazo twavuze haruguru bishobora no kukugeza ku rupfu.

Src: santeplusmag.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND