RFL
Kigali

Bangaladeshi- Polisi ikurikiranye 5 b’intagondwa z’abisilamu bashinjwa guca igihanga Pastor Luke Sarker

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/10/2015 13:30
0


Polisi yo mu gihugu cya Bangladesh yataye muri yombi abagabo batanu b’intagondwa z’abisilamu bashinjwa guca igihanga Pastor Luke Sarker bamusanze iwe mu rugo mu mujyi wa Isward. Abo bagabo babwiye Sarker ko bari bagamije kwiga byinshi k’ubukristo”.



Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP), kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ukwakira 2015 abo bagabo batawe muri yombi nyuma y’umugambi bari bafite umugambi wo kwica Pastor Sarker. Abo bagabo babarizwa mu mutwe witwa JMB (Jamayetul Mujahideen Bangladesh), wishe abakristo 28 mu mwaka wa 2005.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Dhaka muri Bangladesh, Chief Alamgir Kabir yabwiye AFP ko abatawe muri yombi bazize guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no kwica amategeko mpuzamahanga. Abo bagabo bafashwe nyuma y’iminsi ibiri abantu babiri bo muri icyo gihugu bishwe n’umutwe w’iterabwoba.  

Rev Pastor Sarker w’imyaka 52 y’amavuko ayobora itorero ry’ababatisita riherereye mu mujyi wa Dhaka mu gace kiganjemo abasilamu.Tariki ya 5 Ukwakira nibwo Pastor Sarker yagabweho igitero n’abagizi ba nabi bamuhora ubukristo bwe. Nyuma yo kumukata ijosi ariko bagafatwa batamwishe, Sarker yarakomeretse cyane ajyanwa mu bitaro ariko kugeza ubu inzego zishinzwe umutekano zivuga ko yorohewe.

Muri Miliyoni 160 z’abantu batuye igihugu cya Bangladesh, ibitero bigabwa ku bakristo ntabwo birafata intera yo hejuru cyane kuko kugeza ubu abakristo bibasirwa n’intagondwa z’abisilamu bari munsi ya rimwe ku ijana (1%) by’abatuye Bangladesh.

Mu mwaka wa 2001, abantu 10 biciwe mu rusengero mu majyepfo y’umujyi wa Gopalganj. Muri 2005, umutwe wa JMB wishe abantu 28 ubarasheho ibisasu. Leta y’icyo gihugu ikaba ihagurukanye ingamba zo kurwanya izo ntagondwa kuko zongeye kubura ubugizi bwa nabi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND