Grammy Awards ni ibirori byatangiye muri 1959, ni cyo gihembo gikuru kurusha ibindi mu ruganda rw’umuziki ku isi. Hari abahanzi bamenyekana, bakaba bazwiho ubuhanga ndetse ibigwi byabo bikaba byaraciye agahigo nyamara bakaba batarigeze babasha gutsindira Grammy Award mu byiciro birenga 80 byose.
Ibi bihembo biba buri mwaka biba bitegerejwe na benshi ndetse benshi bafata kwegukana Grammy Award nk’ikintu gikomeye cyane mu mwuga wo kuririmba. Tugiye kugaruka ku bahanzi bakomeye batigeze begukana Grammy Award.
1. Bob Marley
Benshi bamufata nk’umwami w’injyana ya Raggae. Yari umuhanga ndetse umuziki we wabaye akarorero ku bandi bakora umuziki mu myaka yagiye ikurikira urupfu rwe. Ni umwe mu bahanzi bagurishije indirimbo zabo ku bwinshi mu mateka ya muzika. Akiriho, Bob Marley ntiyigeze yegukana Grammy Award n’ubwo yahatanye inshuro 2. Nyuma y’urupfu rwe muri 2001 Bob Marley yahawe Grammy Award yiswe “Lifetime Achievement Award”
2. Katty Perry
Ni umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane mu myaka ya za 2000, kuva yatangira gukora umuziki ndetse n’indirimbo ze zose zamenyekanye, ntaregukana Grammy Award. Katty Perry amaze guhatana inshuro 13 ariko ntagire amahirwe yo gutsindira iki gihembo benshi baharanira.
3. Nicki Minaj
Ni umwe baraperikazi bubatse izina ku isi hose ndetse bamwe bamwita umwamikazi wa hip hop gusa ntarabasha kwegukana Grammy Award. Yahatanye inshuro zigera ku 10 ariko ntiyasekerwa n’amahirwe.
4. Notorious B.I.G
Ni umwe mu bahanzi bazwi cyane bakoze hip hop. Afatwa kandi nk’umwe mu baraperi b’ibihe byose. Yatabarutse varashwe ku myaka 24 gusa y’amavuko gusa nawe ntiyigeze yegukana Grammy Award ariko yahatanye inshuro 4.
5. Tupac Shakur
Ni umwe mu bahanzi abakora hip hop hafi ya bose bareberaho. Ubuhanga yandikanaga indirimbo, uburyo yaririmbaga ndetse n’ibitekerezo bye ni urwibutso rukomeye yasize mu isi y’imyidagaduro. Nawe yahatanye inshuro 7 ariko ntiyagira na rimwe yegukana Grammy Award.
6. Spice Girls
Iri ni itsinda ryabiciye bigacika mu myaka yatambutse, ryabarizwagamo abakobwa 5 b’abongereza ari bo Melanie Brown ("Scary Spice"), Melanie Chisholm ("Sporty Spice"), Emma Bunton ("Baby Spice"), Geri Halliwell ("Ginger Spice"), na Victoria Beckham ("Posh Spice"). N’ubwo bamenyekanye, ntibigeze begukana Grammy Award.
7.Snoop Dogg
Yahatanye insuro 17 zose nyamara ntiyari yegukana Grammy Award na rimwe. Snoop Dogg ni umwe mu baraperi babiciye bigacika mu myaka yatambutse.
8. Busta Rhymes
Uyu nawe benshi bamumenye nk’umuraperi, gusa nawe ntiyigeze abasha kwegukana Grammy Award n’ubwo yahatanye inshuro 11.
TANGA IGITECYEREZO