RFL
Kigali

Bamwe batangiye guhuza imiyaga n’imihengeri byibasiye Amajyaruguru y’isi n’ibihe bya nyuma byavuzwe muri Bibiliya

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/09/2017 16:25
0


Hurricane Irma nicyo kintu kiri kuvugwa kenshi mu binyamakuru bitandukanye ku isi. Iyi miyaga n’imihengeri ivanze n’imvura nyinshi imaze gusenya imijyi ikomeye ndetse yangije ibintu bifite agaciro katagira ingano harimo n’ubuzima bw’abantu.



Hurricane Irma ni umuyaga uremereye cyane usenya kandi ukohereza amazi yo mu nyanja mu butaka butuwe. Hurricane Irma imaze kwangiza byinshi no guhitana abantu mu duce twa Antigua and Barbuda, iki kirwa nyuma ya Hurricane Irma cyasigaye nta buryo na bumwe bwo kuvugisha ibindi bice by’isi kuko umunara utuma bishoboka wari wasenyutse ndetse 95% by’abaturage basigaye nta hantu ho gutura bafite.

Uyu muyaga n’umuhengeri kandi wageze muri St Martin na Anguila. Hari ibirwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iby’Abongereza byose byagezweho na Hurricane Irma, kugeza ubu agace kibasiwe ni leta ya Florida, imwe muri leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abantu 5 bamaze kwitaba Imana muri iyi leta, abarenga miliyoni 7 barahunze, ibihumbi byinshi bicumbitse mu mahema ndetse abarenga miliyoni 3 babuze umuriro w’amashanyarazi kubera Hurricane Irma.

Hurricane Irma yahinduye Miami agahomamunwa

Ibi byose byatumye isi yose icika ururondogoro ndetse hari n’abatatinye kuvuga amagambo afatwa nk’ay’agashinyaguro bibaza niba ibintu nk’ibyo bitabonerwa igisubizo bishobora kugera no kuri Amerika dore ko ikunze kugaragara nk’igihugu gishoboye gukemura ibibazo byose bishobora kubaho ku isi. Mu gihe kandi nta wabarura imitungo yatikiriye muri iyi miyaga n’imyuzure, hari n’ababihuje n’irangira ry’isi bakoresheje amagambo yanditse muri bibiliya. Mu kugaragaza ko Imana yaba ariyo yateye ibi byago, abandi nabo bahise bihutira kuvuga ko Imana yaba ari yo nyamanswa ikomeye kurusha izindi niba yemera ko amakuba nk’aya agwira abantu.

Amazi asunitswe na Hurricane Irma agana aho abantu batuye

Imodoka mu nzira zarengewe n'amazi muri Florida

Reka turebe ibyavuzwe bihuza Hurricane Irma n’ibyanditswe muri bibiliya ndetse n’uburyo abantu batandukanye bagiye bafata iyi miyaga nk’igihano cy’Imana ku batuye mu duce uyu muyaga wagezemo. Mu gukora iyi nkuru twifashishije imbuga zitandukanye zirimo Fox News, BBC, Your Tango n’izindi zitandukanye. Twifashishije kandi Bibiliya Ntagatifu.

Luka 21: 25-26

Uyu murongo wo muri Bibiliya uri mu byagarutsweho cyane mu guhuza Hurricane Irma n’irangira ry’isi. Handitswe ngo: “Hazaba n’ibimenyetso mu zuba, mu kwezi, no mu nyenyeri, naho ku isi amahanga azakuka umutima kubera urusaku rw’inyanja n’imivumba yayo. Abantu bazicwa n’ubwoba bahagarike imitima bitewe n’amakuba azaba yadutse mu nsi, kuko ibikomeye byo mu ijuru bizahungabana”.

Mu mirongo ikurikiye,  ya 27 na 29 handitse ngo “Ni bwo rero bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha n’ikuzo ryinshi.Ibyo byose nibitangira kuba, muzubure umutwe mukomere kuko uburokorwe bwanyu buzaba bwegereje”. Uyu murongo wo muri bibiliya wakoreshejwe bavuga ko atari gusa kuba ku itariki 21 Kanama 2017 harabaye ubwirakabiri muri Amerika hakaza icuraburindi ku gihugu hose hanyuma ku itariki 25 Kanama Hurricane Irma igatangira, bukeye bwaho kuri 26 ikagera aho bantu batuye igatangira kuyogoza ibintu.

Aho Hurricane Irma yageze yatikije imitungo itagira ingano

Ibi byago bidafite gitangira uretse kubihungira aho bitari gusa byibajijweho cyane n’abantu batandukanye bavuga ko bimeze nko mu gihe cya Nowa aho abantu bakoraga imirimo yabo ntibite ku byo Nowa yari yababuriye nyamara ntibibuze ibyago kubageraho. Aha bamwe bakibaza bati “ese ni gihano cy’Imana ku bihugu bimwe na bimwe?”. Ibi biri ku rubuga Daily Star rw’abongereza.

Ibihumbi by’abakoresha interineti bavuze icyo batekereza kuri ibi. Bamwe bahamyaga koi bi koko ari ibimenyetso by’iminsi ya nyuma abandi bakavuga ko Imana yaba iri guhana Amerika, hari n’abavuga ko Imana iramutse ariyo yateje aya makuba yaba ari umwanzi w’ikiremwa muntu. Abandi bo bakavuga ko Imana itabaho.

Urundi ruhande rw’abemera Imana bo bahamya koi bi byose ari ibyo abantu bibwira ariko mu by’ukuri ntawe uzi igihe isi izarangirira. Imirongo yo muri bibiliya ibihamya ni Mariko 13:32 (Nyamara uwo munsi cyangwa iyo saha, nta we ubizi, habe n’abamalayika bo mu ijuru, habe ndetse na Mwana; bizwi n’Imana Data wenyine) ndetse na Matayo 24: 36 (Naho umunsi n’isaha ibyo bizabera nta we ubizi, ari abamalayika bo mu ijuru, ari Mwana, keretse Data wenyine.)

Hurricane Irma kandi si cyo cyago kibaye bwa mbere ku isi kuko buri gihe ku isi hahora amakuba aremereye atera abantu bwiba ariko bikarangira ubuzima bukomeje, akaba ariyo mpamvu bamwe bashimangiraga ko icya ngombwa ari ugushaka uburyo bwo kurokoka ibi byago ariko ubuzima bugakomeza, cyane cyane ko nta buryo umwana w’umuntu afite muri aka kanya bwo guhagarika iyi miyaga n’imihengeri, n’aho byagiye bigera inzego za leta zasabaga abaturage gukiza ubuzima bwabo mbere na mbere bahunga kuko ibintu byo ari ibishakwa kandi ibiza bizanwa n’imiterere y’isi bikaba ntawe ubasha kubihagarika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND