RFL
Kigali

Bamaze imyaka 21 yose batabona izuba bakubitwa, bimwa ibyo kurya, banasambanywa n'umubyeyi wabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:30/01/2015 14:22
2


Umugabo wo muri Afurika y’Epfo ubu ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gukingiranira abana be 5 mu nzu badasohoka imyaka 21, ni ukuvuga ubuzima bwabo bwose kuko umukuru muri bo ariyo afite.



Nk’uko ikinyamakuru Newsbite cyabitangaje abaturanyi b’uyu muryango ntibari bazi ko agira abana gusa mu masaha ya nijoro bakundaga kumva amajwi ariko bakavuga ko ari imyuka mibi yamuteye dore ko yari umugabo udakunda gusabana no kugirana umubano n’abaturanyi be.

Aba bana bari mu kigero cy’imyaka 2 na 21 bose babayeho ubuzima bwabo bwose batabona izuba. Bose bavuka ku bagore batandukanye kandi nta n’umwe uzi nyina kuko nk’uko bikomeza kuvugwa ngo ba nyina bose bamaze kwitaba Imana.

Nk’uko babitangarije abaturanyi babo bakimara kuva muri iyi nzu, aba bana babayeho bakubitwa ubudasiba umunsi ku wundi kandi batanabona ibyo kurya uko bikwiye. Umukuru muri bo ufite imyaka 21 y’amavuko yagize ati “Data yankubitaga buri munsi n’iyo yasohokaga mu nzu yasigaga anziritse ngo ntagira aho njya.  Rimwe na rimwe ntiyirwaga ampa n’ibyo kurya.”

Mushiki we w’imyaka 15 y’amavuko na we yungamo ati “Yahoraga aziritse musaza wacu kuko yari mukuru ngo atazagira icyo akora. Njyeweho buri mugoroba yansangaga mu cyumba yankingiranyemo akantegeka kuryamana nawe akanambwira ko ningira icyo mbivugaho azanyica.”

Michael Mkomo utangaza ko umwe muri aba bana ari uwa mushiki we yagize ati “Buri mwana afite nyina ukwe. Ba nyina bose barapfuye gusa nta n’umwe uzi igihe bapfiriye n’icyabishe. Kuva abana bakivuka barerwa na se

Umwe mu baturanyi babo wabonaga ko yaguye mu kantu we yagize ati “Inzu yabo yahoraga ituje, hacecetse cyane ku buryo tutakekaga ko harimo abantu bangana batya. Ntitwigeze tumenya ibyaberaga muri uru rugo.

Intandaro yo kumenyekana k’ubugome bw’uyu mugabo rero yabaye ubwo kuri iki cyumweru umwe mu baturanyi yamubonye yirukankana umuhungu wari ukomanze ku rugi rwe n’icyuma ndetse amushwanyagurizaho imyenda ubwo yavaga gusenga.

Yagize ati “Namubonye amwirukankana n’icyuma. Ngerageje kumufata ngo mumukize mubaze n’ibibaye akintemesha ku kuboko. Ubu ndipfukisha buri munsi kwa muganga. Nibwo nahitaga mbimenyesha n’ubuyobozi

Kugeza ubuyobozi ntiburagira icyo bubivugaho gusa bwatangaje ko iperereza ryatangiye kandi ko uyu mugabo azagezwa imbere y’urukiko.

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Ohhhh
  • theo9 years ago
    Ntacyonakongeraho biteyagahinda





Inyarwanda BACKGROUND