Barbara Pierce Bush umukobwa wa George W. Bush wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamwe n’abasaga 140 bagize umuryango Global Health Corps, abereye umuyobozi, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga, 2015 nibwo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu karere ka Gasabo.
Global Health Corps ni umuryango uyobowe na Barbara Pierce Bush, ukaba ahanini ugamije kwita ku buzima aho bahamya ko ubuzima ari uburenganzira bwa muntu. Uyu muryango ukorera mu bihugu 6 aribyo u Rwanda, Burundi, Uganda, Malawi, Zambia na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nk’uko babidutangarije kandi, uyu muryango ufasha abantu bakiri bato, ni ukuvuga batarengeje imyaka 30 y’amavuko bakomoka muri ibi bihugu aho bubahugura mu bice bitandukanye hanyuma bagahabwa imirimo mu bigo bitandukanye maze bagakora mu gihe cy’umwaka.
Barbara Pierce Bush, Umuyobozi mukuru w'uyu muryango hamwe na Shema Jean Rene uwuyobora mu Rwanda no muri Afurika y'Uburasirazuba(EAC) bashyira indabo ku mva
Aba bose uko ari 140 bose rero bakaba bari basoje umwaka wabo w’imirimo aho bari baje mu Rwanda mu gihe cyabo cyo kuruhuka(retreat) no guhabwa ibihembo nyuma yo kwitwara neza maze baboneraho umwanya wo gusura uru rwibutso aho bahamya ko bigiye amateka akomeye.
Aganira n’itangazamakuru Barbara Bush yagize ati “Twaje hano ngo duhe icyubahiro ababujijwe ubuzima bwabo ariko kandi tunagire isomo tuhakura. Twishimiye cyane uburyo u Rwanda rwabashije kuva mu bihe bibi rwanyuzemo ubu rukaba ari igihugu kibona ibi byose nk’amateka atazongera kubaho ukundi.”
Barbara yahamije ko ibi bibaha isomo rikomeye
Nyuma yo gushyira indabo ku mva no gutambagizwa urwibutso kandi, Global Health Corps yahaye urwibutso inkunga ya miliyoni imwe n’igice(1,500,000) y’amafaranga y’u Rwanda.
Barbara Pierce Bush na Shema Jean Rene barangaje imbere bagenzi babo bagana ku rwibuso
Basobanurirwa mbere yo gushyira indabo ku mva
Barbara Bush na Shema Jean Rene, bashyira indabo ku mva
Bafashe umunota wo kunamira no guha icyubahiro abashyinguye muri izi mva
Basobanurirwa mbere yo kwinjira mu rwibutso nyirizina
Batambagizwa ibice bigize urwibutso, Barbara yagaragazaga agahinda, bisaba ko bamufata
Nyuma bafashe ifoto y'urwibutso
Photo by Moses Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO