RFL
Kigali

Avoka, urubuto rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:23/09/2017 13:23
0


Abahanga batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko avoka ari urubuto rufitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu ngo kuko rukungahaye kuri vitamine nka A, B,C ndetse na K.



Dore akamaro k’uru rubuto

Amakuru dukesha urubuga Healthline avuga ko muri avoka habamo intungamubiri nyinshi zirimo Magnesium, Potassium, Phosphore, Zinc, Fer n’izindi ntungamubiri zifite akamaro kanini mu mubiri w’umuntu. Healthline kandi ivuga ko uru rubuto rufasha umutima gukora neza bitewe na acide oleique ifasha no mu kwirinda indwara ya diabete.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu bakunda kurya avoka ku mafunguro yabo ya buri munsi bwagaragaje ko aba bantu bagabanukirwa na cholesterole mbi mu maraso yabo ku rugero ruri hejuru. Bitewe na Potassium yiganje mu rubuto rwa avoka, bituma irinda ihindagurika ry’umuvuduko w’amaraso ukabije.

Avoka kandi ifasha uwayiriye kugira amaso mazima kuko ifite n’ubushobozi bwo kurinda umuntu ukunda kuyirya kuba yarwara indwara y’ishaza yangiza amaso ku buryo bukomeye. Uretse n’ibyo kandi, abahanga mu by’imirire bemeza ko avoka ishobora kuringaniza ikigero cy’isukari mu maraso kubera ibinure yifitemo.

Mu gihe umugore utwite yabashije gukoresha avoka ku mafunguro ye ya buri munsi, ngo bishobora kurinda umwana kuzavukana ubumuga ubwaribwo bwose bitewe na pholate ndetse na vitamine B bisanzwe bifite ubushobozi bwo kurinda ikibazo cyo kuvukana ubumuga.

Abashakashatsi batandukanye ku bijyanye n’imirire bavuga ko avoka ifite ubushobozi bwo kurinda kanseri zitandukanye zirimo kanseri ya prostate ku bagabo na kanseri y’ibere ku bagore bitewe na ya acide oleique iboneka muri iki kiribwa.

Kubera ubushobozi urubuto rwa avoka rwifitemo ngo rushobora kurinda impumuro mbi mu kanwa ku muntu ukunda kuyirya ku mafunguro ye kandi izwiho koza mu mara. Avoka kandi ngo ibasha gutuma izindi ntungamubiri zinjira neza mu mubiri w’uwayiriye mu buryo butagoranye.

Avoka yifitemo ubushobozi bwo gutuma uruhu rusa neza kuko yifitemo amavuta afasha uruhu koroha ndetse akanarurinda gusaza imburagihe. Avoka ngo yongerera imbaraga abantu bakunda gukora siporo ndtse ikanafasha abana gukura neza.

Ubwoko bw’amavuta aba muri avoka kandi ntago buhumanya nkuko bikunda kuvugwa na benshi ahubwo bituma umutima ukora neza ndetse amaraso agatembera neza mu mubiri. Gira ubuzima bwiza ushyira avoka ku mafunguro yawe ya buri munsi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND