RFL
Kigali

APACE bahembye abanyeshuri babaye indashyikirwa, Jay Polly aba umuhanzi ukunzwe kurusha abandi-AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/09/2014 10:15
2


Kuwa Gatandatu tariki ya 27/09/2014 mu kigo cy’amashuri y’isumbuye ya APACE, habaye ibirori byo guhemba abanyeshuri babaye indashyikirwa mu ngeri zitandukanye muri iki kigo bizwi ku izina rya APACE GAP Awards.



Ibi birori byari byitabiriwe n’abanyeshuri biga muri iki kigo abarezi babo barangajwe imbere n’umuyobozi mukuru w’iki kigo ndetse bikaba byarasusurukijwe n’abahanzi nyarwanda bari baje kwifatanya nabo barimo Mc Tino, Social Mula, Edouce, Lil G hamwe n’itsinda rya Super Brothers.

NAA

Uyu munyeshuri niwe wa mbere mu gutsinda kurusha bagenzi be. Aha yashimirwaga n'umuyobozi wa APACE

Muri ibi birori hahembwe umunyeshuri w’umuhungu n’umukobwa bahize abandi mugutsinda neza amasomo yabo mu bihembwe bibiri bya mbere, hahebwa abanyeshuri bagaragaje imyitwarire myiza9Discipline), umunyeshuri wahanze udushya, Ishuri rya mbere mu isuku, umunyarwenya, ndetse n’abanyamuziki batandukanye barimo itsinda ry’abanyamuziki bo muri APACE bigaragaje, umuraperi mwiza, ukora afrobeat, video nziza y’umwaka ndetse n’umuhanzi w’umwaka.

apace

Uwabaye umuhanzi w'umwaka muri APACE yemerewe indirimbo y'ubuntu na producer Davydenko nawe wize muri iki kigo

APACE

Umunyeshuri ufite video yatoranyijwe nawe yemerewe gukorerwa amashusho na producer Fayzo wari witabiriye iki gikorwa

APACE

Umuraperikazi Fearless nawe wari witabiriye uyu muhango, aha yashyikirizaga ibihembo umunyeshuri watoranyijwe nk'umunyamakuru mwiza mu kigo doreko bagira umwanya wo gutangariza amakuru agezweho bagenzii babo

Uretse aba banyeshuri kandi banatoye, umuhanzi nyarwanda wa mbere ukunzwe muri iki kigo aho uwahurijweho na benshi ari umuraperi Jay Polly, banatora radiyo bakunze kumvaho ibiganiro bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi yabaye Isango star naho umunyamakuru ukunzwe muri iki kigo aba Mc Phill Peter mu kiganiro Isango na muzika.

petero

Mc Phil Peter wayoboye ibirori byo gutanga ibi bihembo ni nawe abanyeshuri bo muri APACE batoranyije nk'umunyamakuru wa mbere bakunda

Lil G

Lil G yashimishije abanyeshuri ba APACE

Social

Social Mula mu ndirimbo ze zikunzwe cyane nk'Abanyakigali, Hansange,.. yashimishije abanyeshuri bo muri APACE

APACE

Abanyeshuri bari bishimiye iki gikorwa mu buryo bugaragara

sp

Itsinda rya Super brothers naryo ryataramiye abanyeshuri

edouce

Edouce

GAP

Umuyobozi wa GAP ku rwego rw'igihugu Kimenyi Pacifique yashimiye abanyeshuri bo muri APACE

Mc Tino

Mc Tino nawe yataramiye abanyeshuri ba APACE anaboneraho kubagira inama y'uburyo bagomba kwita ku masomo yabo nk'uko nawe yabigenje ubwo yarakiri mu mashuri y'isumbuye bigatuma abasha kubona buruse ya Leta

Mc Tino

Mc Tino yanikoze mu mufuka avanamo ibihumbi 20 by'amafaranga y'u Rwanda abishyikiriza abayobozi ngo babigabanye abana ba mbere batsinze neza amasomo yabo

Iki gikorwa cyateguwe n’umuryango uharanira kuzamura ibikorwa byiza muri APACE wa GAP(Good Act Promoters)watangijwe n’umunyamakuru Ally Soudy mu mwaka wa 2012 ndetse kuri ubu akaba ari umuryango uteganya kwagura ibikorwa ugakorera mu Rwanda hose nk’uko byemejwe n’umuyobozi mukuru wa GAP National witwa Kimenyi Pacifique.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ishimwe pacific9 years ago
    nibindi bigo byamashuri byagafatiye urugero kuri Apac
  • rukundo selemani9 years ago
    c bien





Inyarwanda BACKGROUND