RFL
Kigali

Angelina Jolie, Russell Brand na Joyce Meyer bavutse iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/06/2017 10:45
0


Uyu munsi ni kuwa 7 w’icyumweru cya 22 mu byumweru bigize umwaka tariki 4 Kamena, ukaba ari umunsi w’155 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 210 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1896: Henry Ford yujuje imodoka ya mbere ifite amapine 4, ikaba ariyo modoka ya mbere Ikoreshwa n’ibikomoka kuri petelori yakozwe na Ford ikabasha kugenda. Henry Ford akaba ariwe washinze uruganda rukora imodoka zo mu bwoko bwa Ford (Ford Motor).

1917: Bwa mbere igihembo cya Pulitzer Prize cyaratanzwe.  Laura E. RichardsMaude H. Elliott, Florence Hall, Jean Jules Jusserand ndetse na  Herbert B. Swope nibo ba mbere bahawe ibi bihembo.

1957: Dr. Martin Luther King, Jr. yatanze ijambo rye yise Imbaraga zo kudahohoterana ryamamaye cyane muri Kaminuza ya California.

1979: Lieutenant Jerry Rawlings yahiritse ku butegetsi bwa Ghana Jenerali Fred Akuffo wari perezida w’icyo gihugu.

2012: I Bwami mu bwongereza habereye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 60 y’amavuko y’umwamikazi w’ubwongereza.

Abantu bavutse uyu munsi:

1744: Patrick Ferguson, umusirikare w’umunya-Ecosse akaba ariwe wakoze imbunda yo mu bwoko bwa Fergusson nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1780.

1877Heinrich Otto Wieland, umunyabutabire w’umudage, akaba ariwe wavumbuye indurwe (acide iba mu gasabo k’indurwe), akaza no kubiherwa igihembo cya Nobel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1957.

1910: Christopher Cockerell, umukanishi w’umwongereza, akaba ariwe wavumbuye ubwato buzwi nka Hovecraft nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1999.

1915: Modibo Keïta, perezida wa mbere w’igihugu cya Mali nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1977.

1943: Joyce Meyer, umuvugabutumwa, akaba n’umwanditsi w’ibitabo w’umunyamerika yabonye izuba.

1971: Joseph Kabila, perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yabonye izuba.

1975Russell Brand, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi w’umwongereza nibwo yavutse.

1975: Angelina Jolie, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.

1983: Romaric, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote d’ivoire nibwo yavutse.

1983: Emmanuel Eboué, umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Cote d’ivoire nibwo yavutse.

1985: Lukas Podolski, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1937: Ketevan Geladze, umubyeyi w’uwategetse uburusiya  Joseph Stalin yitabye Imana, ku myaka 79 y’amavuko.

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’abana b’inzirakarengane bapfa bazize urugomo (International Day of Innocent Children Victims of Aggression)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND