RFL
Kigali

Anastase Murekezi wagizwe Minisitiri w'intebe w'u Rwanda ni muntu ki?

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:24/07/2014 8:29
4


Kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/07/2014 binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda,hatangajwe ko Anastase Murekezi asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi ku mwanya wa Minisitiri w’intebe w’u Rwanda.



Murekezi Anastase wo mu ishyaka rya PSD yari asanzwe ari Minisitiri w’umurimo n’abakozi ba Leta,umwanya yagiyeho kuva muri Werurwe 2008 aho uyu mwanya yawugiyeho yari ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi kuva mu mwaka w’2005 akaba asimbuye Dr Pierre Damien Habumuremyi wo mu ishyaka rya FPR.

Bwana Anastase Murekezi ni umugabo w’ imyaka 62,arubatse akaba afite  umugore umwe n’abana 2.
Mu bijyanye n’amashuri,Anastase Murekezi yize amashuri yisumbuye mu rwunge rw'amashuri rwa Butare(Groupe Scolaire Officiel de Butare)akaba afite impamyabushobozi mu by’ubuhinzi (Ingénieur Agronome) yakuye muri kaminuza ya Louvain La-Neuve mu gihugu cy’u Bubiligi.

ddd

Minisitiri w'intebe w'u Rwanda Anastase Murekezi


Murekezi kandi,ni impuguke mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, gusesengura ibya politiki n’ingamba z’iterambere, igenamigambi, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa n’igenzura, tekiniki, ikoranabuhanga n’itumanaho.
Anastase Murekezi avuga neza ururimi rw’Ikinyarwanda nk’ururimi rwe kavukire ndetse akanakoresha neza Igifaransa n’Icyongereza.
Mbere y'uko aba ministiri w'ubuhinzi n'ubworozi,mu mwaka w’ 2004 kugeza muri 2005, Anastase Murekezi yari umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari.

Anastase Murekezi yanabaye umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mbere y’uko ayiyobora. Akaba kandi mu bigo n’imishinga itandukanye harimo nka USAID, PRODEV na FAO.

Muri politiki,Anastase Murekezi yabaye mu ishyaka rya MRND mbere ya jenoside yakorewe abatutsi mu w'i1994 aho yaje kurivamo akajya mu ishyaka rya PSD ari naryo akirimo kugeza ubu.

Nyuma y'amasaha make agizwe ministiri w'intebe,abakurikirana(followers) Anastase Murekezi ku rubuga rwa twitter bahise bikuba inshuro 3,Aho yakurikiranwaga n'abantu 280 ariko ubu bakaba bamaze kugeza kuri 973.

Anastase Murekezi abaye Minisitiri w’Intebe wa 10 w'u Rwanda nyuma ya:

Grégoire Kayibanda (28 Mutarama 1961- 1 Nyakanga 1962)
Sylvestre Nsanzimana (12 Ukwakira 1991 - 2 Mata 1992)
Dismas Nsengiyaremye (2 Mata 1992 - 18 Nyakanga 1993)
Agathe Uwiringiyimana (18 Nyakanga 1993 - 7 Mata 1994)
Jean Kambanda (9 Mata 1994 - 19 Nyakanga 1994)
Faustin Twagiramungu (19 Nyakanga 1994 - 31 Kanama 1995)
Pierre Célestin Rwigema (31 Kanama 1995 - Werurwe 2000)
Bernard Makuza (8 Werurwe 2000 - 7 Ukwakira 2011)
Dr Pierre Habumuremyi (7 Ukwakira 2011 – 23 Nyakanga 2014).

Robert N Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sevy9 years ago
    Ikigaragara nuko Kuyobora Munisterri bidasaba Domaine wize,ikindi bisaba kwiga mymahanga,PHD si nangombwa!hhhh bayimpe kbsa!
  • DAMIAN9 years ago
    KABISA,NIBYIZA KUBA MUTUGEZAHO IBYIZA MUGIHUGU,CYACU NKA BANYARWANDA MURAKOZE.
  • ihozo didier9 years ago
    well come bayobozi twiteguye impinduka nziza
  • 9 years ago
    nibyz





Inyarwanda BACKGROUND