O.J. Simpson icyamamare mu mukino w’umupira w’amaguru ,wanabaye umunyamakuru waburiye umunyarwenya Bill Cosby ,ko ashobora kugirirwa nabi muri gereza agiye kubamo mu gihe cy’imyaka 3 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu abagore.
Bill Cosby umunyarwenya w’imyaka 81, yahamwe n’icyaha cyo gufata ku ngufu abagore binyuze mu nzira zitandukanye nko kubaha ibiyobyabwenge. Bill Cosby agiye gufungwa imyaka 3, akaba yemerewe icyakora kwandikirana n’inshuti n’umuryango akoresheje ikoranabuhanga rya e-mail ndetse yemerewe no kureba amakuru hirya no hino ku isi akoresheje televiziyo.
Umucamanza waciye uru rubanza rwa Bill Cosby yemeje ko icyaha Bill Cosby yakoze kiremereye yagombaga gufungwa nibura imyaka 30 ariko igihano cye cyorohejwe kuko ubuzima bwe butameze neza. Kuri ubu ntanareba neza.
Bill Cosby asanzwe ari umunyarwenya
Agendeye ku buremere bw’icyaha cya Bill Cosby, n'uburyo muri gereza banga abakoze ibyaha byo gufata ku ngufu abagore, Orenthal James "O. J." Simpson, uzwi ku kazina ka The Juice, umunyamerika wahoze ari umunyamakuru, umukinnyi wa filime n’umukinnyi w’umukino w’umupira w’amaguru wafunzwe imyaka 9,ku cyaha cy’ubujura bukoresheje intwaro yahaye ubuhamya Bill Cosby, yagize ati:
Ndabizi neza hari abantu bazamurinda ariko hagomba ingamba zikomeye kugira ngo arindwe ndetse ku myaka ye n’ubuzima bwe budahagaze neza nta murinzi wa gereza uzafata inshingano zo kumurinda cyane,nakwifuza ko bamureka agafungirwa iwe mu rugo
O.J Simpson ubwo yari mu rukiko yiregura ku cyaha cy'ubujura bukoreshejwe intwaro
Umunyarweya Bill Cosby yakatiwe igifungo cy’imyaka 3 n’urukiko rwo muri Pennsylvannie, ahamwe n’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore barenga 10.
Src: USA today
TANGA IGITECYEREZO