RFL
Kigali

Amerika: Impanga z’imyaka 97 y’amavuko zapfiriye umunsi umwe nyuma yo gusangirira hamwe

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/03/2017 13:07
1


Jean Haley na Martha Williams abakecuru b'imyaka 97 y'amavuko bavutse ari impanga, bitabye Imana ku munsi umwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira uwa Gatandatu w’icyumweru gishize, imirambo yabo polisi ikaba yarayisanze hafi n’urugo rwa Jean Haley ruri i Barrington muri Leta ya Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Izo mpanga uko ari ebyiri Jean Haley na Martha Williams, zitabye Imana nyuma y’amasaha macye yari ashize zimaze gusangirira hamwe mu mujyi kuri Eats Restaurant iherereye i Seekonk ndetse bajya no kuri The Lobster Pot and Redlefsen's iherereye i Bristol aho bari hamwe n’umuvandimwe wabo Mary Jacobs w’imyaka 89 y’amavuko.

Ahagana isaa mbiri n’igice z’ijoro ni bwo basubiye mu ngo zabo, ari na bwo izi mpanga zaje kwitaba Imana, gusa murumuna wazo Mary Jacobs w'imyaka 89 akaba akiriho kuko we yageze mu rugo amahoro. Jeff Guertler wabahaye amafunguro muri The Lobster Pot and Redlefsen's, yatangaje ko bari bishimye cyane ubwo bari basohokeye mu mujyi.

Nkuko Daily Mail ibitangaza, Polisi yo muri Barrington, ivuga ko yasanze umurambo wa Williams Martha uri hafi n’imodoka ye, bikaba bikekwa ko yitabye Imana nyuma yo kwikubita hasi ubwo yavaga muri iyo modoka ye yerekeza mu rugo rwe. Umurambo wa Jean Haley polisi ngo yawusanze mu igaraje.

Polisi ntiyigeze itangaza mu buryo bwimbitse impamvu yaba yarateye uru rupfu rutunguranye rw’izi mpanga, gusa yatangaje ko aba bavandimwe bombi basanganywe ubushyuhe bucye bungana na ‘Degrees 13’ (13 degrees Fahrenheit) nk’igihamya cy’uko bishwe n'ubukonje bwinshi bwari buriho uwo mugoroba.

Ikinyamakuru Providence gitangaza ko John W. “Jack” Haley Jr umugabo wa Haley Jean yitabye Imana mu mwaka 1995 akaba yaramusigiye abana batatu. Uyu mugabo ngo yari umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni ndetse akaba yararwanye intambara ya kabiri y’isi.

Impanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bebe7 years ago
    Nyagasaani abacyire peee





Inyarwanda BACKGROUND