RFL
Kigali

Amerika: Abanyarwanda baba muri Arizona bateguye igikorwa cy’ubusabane mu kwishimira ibyagezweho mu Rwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2017 8:03
0


Kuri uyu uwa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017, umuryango w’abanyarwanda batuye muri ino leta, RCA/ARIZONA wateguye igikorwa cy’ubusabane “Get Together/UBUSABANE mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho ndetse no kwiha intego yo kutazatatira igihango mu kwimakaza agaciro umuryango nyarwanda wamaze kwiha no kugeraho.



Leta ya Arizona ni imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ihana imbibi na Leta za New Mexico, Utah, Nevada, California, Colorado ndetse ni igihugu cya Mexico mu Majyepfo. Iyi Leta ituwe n’abaturage miriyoni 6,828,065, akaba ari iya 14 ukurikije uko Leta zigize USA zituwe cyane ndetse ikaba n’imwe mu ma leta acumbikiye abanyarwanda batari bake muri USA.

Kuri uyu uwa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga 2017, umuryango w’abanyarwanda batuye muri ino leta, RCA/ARIZONA wateguye igikorwa cy’ubusabane “Get Together/UBUSABANE mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho ndetse no kwiha intego yo kutazatatira igihango mu kwimakaza agaciro umuryango nyarwanda wamaze kwiha no kugeraho.

Arizona

Iki gikorwa cy’ubusabane “Get Together/UBUSABANE" cyateguwe n'abanyarwanda baba muri Arizona kije gihura n’igihe igihugu cy’u Rwanda kigezemo, igihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu, uzayobora u Rwanda, amatora ateganyijwe ku itariki ya 04 Kanama 2017.

Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe n'abateguye iki gikorwa, uyu ni umwanya mwiza w’uko abanyarwanda baba mu bice bitandukanye mu mahanga cyane abatuye Arizona-USA, bahura bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu bakomokamo cy’u Rwanda no kurushaho kunga ubumwe ndetse banatekereza icyabateza imbere bo ubwabo.

Arizona

Umuhanzi Meddy azaririmba muri ibi birori

Ibi birori byateguwe na RCA/ARIZONA biteganyijwe kubera ahitwa PEORIA COMMUNITY CENTER ho muri Phoenix kuri aderese ya 8335 W Jerfferson St Peoria AZ 85345. Ni ukuva ku isaha ya saa cyenda ni igice z’umugoroba(3:30PM) ku isaha ya Arizona.

Kimwe kandi mu bidasanzwe bizaranga ibi birori ni ugutaramirwa n'icyamamare mu muziki nyarwanda akaba n’umwe mu bahanzi muri ino minsi bakunzwe n’abanyafurika batari bake dore ko aherutse kuba umwe mu bahataniraga igihembo cya MTV Africa Music Awards mu gice cya Listener’s Choice aho yari ahanganye n'ibindi bihanganye ku mugabane wa Afrika muri muzika, uwo akaba ari Ngabo Medard uzwi cyane nka Meddy.

Arizona

Meddy yatangaje ko atazacikanwa n'iki gikorwa

Meddy akaba yanatangaje ko yiteguye cyane ino weekend, aho kuri Instagram ye yavuze ko ntawe ukwiye kuhabura dore ko ngo bizaba ari umuriro. Mu bandi bateganyijwe kuzitabira ibyo birori ni umunyamakuru Ally Soudy, uyu akaba umwe mu bashyushyarugamba (MCs/Entertainers) nyarwanda bubatse izina ndeste bakomeye, akaba ari n'umuhanzi. Ally Soudy biteganyijwe ko ariwe uzayobora ibi birori bya Get Together/Ubusabane.

Ally Soudy

Ally Soudy ni we uzayobora ibi birori

 

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Arizona, Habineza Jean Claude we yagize ati “Ubu busabane n’imwe mu nzira yo kwidagadura no kwegerana kw’abanyarwanda batuye Arizona, duharanira kwiteza imbere ndetse no kutibagirwa igihugu cyatwibarutse. Kuhagera kwa buri wese n’umunezero ndetse n’ibyishimo dore ko bamwe tuba tudaherutse gutarama mu muco w’iwacu”.

Habineza akomeza anashimira abantu bose bari kugira uruhare muri iki gikorwa kugira ngo kizagende neza. By'umwihariko akaba ashima abanyarwanda bose baba muri Arizona, komite yose iyobora RCA/Arizona yitanga amanywa n’ijoro ngo bizagende neza ndetse agasoza ashima Inyarwanda.com mu bufasha badahwema kwereka abanyarwanda baba mu mahanga, Arizona Bank&Trust, One Nation Radio(Radio ya Diaspora nyarwanda) hamwe na Universal Driving School.

Iki gitaramo cy’ubusabane gitegerejwe n'abatari bake kuri uyu wa Gatandatu muri leta ya Arizona ahitwa Peoria Community Center ho muri Phoenix, ni kimwe mu bikorwa bidasanzwe biba byateguwe n'abanyarwanda baba mu mahanga mu rwego rwo guhuriza hamwe abanyarwanda baba hirya no hino ku isi.

Arizona

Habineza Jean Claude, umuyobozi w'umuryango w’abanyarwanda baba muri Arizona






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND