RFL
Kigali

Amateka y'umusozi wa Kabuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:9/06/2018 11:53
0


Umusozi wa Kabuye uherereye mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Gisagara, Umurenge wa Ndora, Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo. Kabuye ni umusozi ukikijwe n’indi misozi itatu iwusumba (Dahwe, Ruturo na Karama) ku buryo iyo uhagaze kuri iyo misozi uba witegeye neza Kabuye.



Nk’uko bigaragara haruguru, iyo miterere y’uwo musozi iri mu byatumye abicanyi bahahuriza Abatutsi, bashinga imbunda kuri iyo misozi ikikije Kabuye barabarasa, abandi babiraramo n’imihoro, amacumu, ibisongo, gerenade n’izindi ntwaro z’uburyo bwinshi bagamije kubatsemba. Kuri uwo musozi kandi, mu mwaka w’1990, ni ho hakorewe ingirwamuhango wo gushyingura Maj. Gen. Fred Gisa RWIGEMA, akaba ari umuhango wari uyobowe na Leta ya Habyalimana.

Uko Jenoside yakorewe Abatutsi ku musozi wa Kabuye no mu nkengero zawo

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangizwaga na Leta yariho tariki ya 7 Mata 1994, mu Ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Perefegitura ya Butare no mu makomini yari agize iyahoze ari Superefegitura ya Gisagara ntabwo bahise bitabira gukora Jenoside ngo bayishyire mu bikorwa, cyane ko n’uwari Perefe w’iyo Perefegitura ya Butare atari ayishyigikiye na gato.

Leta yari yariyise iy’abatabazi iyobowe na SINDIKUBWABO Theodore, imaze kubona ko muri Butare badashyira mu bikorwa Jenoside, ngo abayobozi bashishikarize Abahutu kwica Abatutsi, ku itariki ya 18 Mata, uwari Perezida ubwe (SINDIKUBWABO) yamanukanye amamodoka yuzuye Interahamwe n’abarinzi be, maze babanza gufunga imipaka ijya i Burundi kugira ngo hatagira Umututsi n’umwe uhungirayo.

Nyuma bakurikijezaho kwikiza uwari Perefe wa Butare, Bwana Jean Baptiste HABYARIMANA, kubera ko atashishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi ahubwo akabirwanya yivuye inyuma. SINDIKUBWABO yakomereje muri Superefegitura ya Gisagara (ubu ni mu Karere ka Gisagara), aho yari yarigeze gutura ndetse ahafite n’inshuti nyinshi ndetse n’imiryango.

Ku matariki ya 19 na 21 Mata 1994, SINDIKUBWABO Theodore ari kumwe n’uwari uyoboye Superefegitura ya Gisagara NTAWUKURIRYAYO Dominique ndetse n’uwari Burugumesitiri wa Komini Ndora RWANKUBITO Celestin bakoresheje inama y’abaturage ku biro bya Superefegitura ya Gisagara (ubu ni ibiro by’Akarere ka Gisagara), maze bakangurira abahutu gukora Jenoside agira ati “Ibi si nk’ibyo muri 1959, mwigize ba ntibindeba, Abahutu mugomba guhaguruka mugakora”

Bukeye bwaho uwahoze ari Superefe ategeka abayobozi bakoranaga bose guhamagara Abatutsi bose ngo babakusanyirize ku kibuga cy’umupira (ubu hubatse isoko rya Ndora), hanyuma boherezwa ku musozi wa Kabuye ngo ni ho bagiye kubarindira umutekano, nyamara ahubwo bakoze gahunda yo gushinga imbunda nini kuri ya misozi ikikije Kabuye twavuze haruguru, Abatutsi bakigera kuri wa musozi wa Kabuye batangira kuraswa.

Ku itariki ya 23 Mata 1994, Interahamwe n’abarinzi ba SINDIKUBWABO ndetse n’Interahamwe zo mu yandi makomini ziraza zituruka impande zose zitangira kubateramo amagerenade no kubatemagura. Kuva kuri iyo tariki, Abatutsi bakomeje kwicwa, bagerageza kwirwanaho ariko kuko Interahamwe zari zaturutse hirya no hino mu gufasha izo ku Gisagara gutsemba abo Batutsi zari nyinshi zifite n’ibikoresho bitandukanye by’ubwicanyi, zabarushije imbaraga, baratatana bagerageza gushaka uko bahunga gusa Interahamwe zigenda zibatsinda imihanda yose.

Kwibuka

I Kabuye aho urwibutso ruri hiciwe Abatutsi benshi

Uko Jenoside yahagaritswe

Ku itariki ya 4 Nyakanga 1994, ni bwo ingabo za APR, zasesekaye muri aka Karere, zirukana ingabo za Leta yari yariyise iy’abatabazi ndetse n’Interahamwe zarimo zitsemba Abatutsi, maze zirokora abari bataricwa ndetse n’inkomere nyinshi ziratabarwa zitangira kuvurwa nk’uko ubuhamya bw’abacitse ku icumu budahemwa kubigarukaho

Ingabo zabohoye Igihugu, zifatanyije n’ubuyobozi bwari bumaze gushyirwaho, hamwe n’abaturage bari banze gutatira igihango ahubwo bakitandukanya n’inkoramaraso ntibijandike muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abacitse ku icumu batangiye kwegeranya imirambo yari ku musozi wa Kabuye no mu nkengero zawo nyuma iza gushyingurwa mu bushobozi bwari buhari muri icyo gihe kuri uyu musozi wa Kabuye.

Mu mazo ya mbere, ku itariki ya 15 Nyakanga 1995 aho i Kabuye hashyinguwe imibiri isaga ibihumbi makumyabiri na birindwi (27,000), igikorwa cyayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME muri icyo gihe wari Visi Perezida.

Mu myaka yakurikiyeho, i Kabuye hakomeje kugenda hashyingurwa imibiri uko yagiye iboneka muri uyu murenge wa Ndora no mu nkengero zawo, ni yo mpamvu uyu munsi hashyinguwe mu cyubahiro ndetse mu rwibutso rushya ruri i Kabuye, imibiri isaga ibihumbi mirongo ine na bitatu (43,000).

Kwibuka

Urwibutso rushya rwa Kabuye rwashyinguwemo imibiri isaga 43,000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Uru rwibutso rwa Kabuye rufite amateka akomeye yerekana uruhare rwa Leta mbi yiyise iy’abatabazi mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’uko uwari perezida w’iyo Leta yakoreshaga inama ku yahoze ari Superefegitura ya Gisagara, ahamagarira Abahutu ngo bareke kuba ba ntibindeba, ahubwo batsembe abaturanyi, inshuti, abana babo, n’abo bashakanye b’Abatutsi. Uru rwibutso rwa Kabuye ruratanga ishusho ku Banyarwanda, Afurika n’isi yose muri rusange ku ruhare rw’abanyapolitiki babi mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wo gutsemba ubwoko bw’Abatutsi mu Rwanda.

Ku nshuro ya 24 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abarokotse Jenoside bafite ababo bari bashyinguye i Kabuye mu buryo butari bwiza, dore ko hari abari bashyinguye muri shitingi ndetse n’abari bari mu rundi rwibutso rwahoze aha ku musozi wa Kabuye, uyu munsi tariki 09 Kamena 2018 baruhuwe imitima no kubasha gushyingura ababo mu rwibutso rushya rubahesha icyubahiro bakwiye.

TWIBUKE TWIYUBAKA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND