RFL
Kigali

Amategeko y’u Rwanda yubahirijwe uko ari, abantu bajya basinda biherereye cyangwa inzoga bakazireka

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:13/10/2015 12:01
3


Kunywa inzoga no kuzisinda, si icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse inzoga ntizifatwa nk’ikizira, kuko uretse amadini n’amatorero amwe n’amwe abibuza abayoboke bayo, amategeko y’u Rwanda yo ntabuza abinywera inzoga kuzinywa. Gusa mu kabari, mu bukwe n’ahandi hahurira abantu ntawemerewe kuhasindira.



Ntawabura gushimangira ko abatubahiriza iyi ngingo y’amategeko, atari ko bose bahanwa, ndetse biranagoye kubona umuntu wafungiwe cyangwa waciriwe ihazabu ko yasindiye mu kabari. Uvuye i Nyarugenge, ugakomeza i Gasabo, ukambuka i Rwamagana na Kirehe, ukazenguruka ukajya i Gatsibo na Kabarore, ugakomereza  i Gicumbi na Rulindo, ukazenguruka ukajya ku Kamonyi, i Muhanga no mu Ruhango, ukagera i Nyanza na Gisagara ndetse ugakomeza ukaba wagera i Rusizi na Nyamasheke, hose uhasanga utubari, kandi buri kabari byanze bikunze gasindirwamo n’abantu banyuranye buri munsi, nyamara amategeko y’u Rwanda ntabibemerera, kuko aho bigaragara ko bemerewe gusindira ari iwabo mu rugo bari bonyine.

Gusinda ku mugaragaro ntibyemerwa na Leta y’u Rwanda, bivuga ko mu bukwe no mu bindi birori bitangwamo inzoga, ku masitade aberaho imikino, mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star aho baba bamamaza inzoga ari nako bazicuruza, mu mahoteli n’utubari, aha hose ntawe ukwiye kuhasomera agasembuye ngo agere ku kigero cyo gusinda, yaramuka abirenzeho agahabwa ibihano biteganywa n’amategeko.

Si abasinda gusa kandi, kuko abatanga inzoga mu tubari kimwe na ba nyir’utwo tubari, batemerewe kwemerera abantu basinze ko binjira mu tubari twabo, ngo nibarangiza barengeho babahe izindi nzoga, kuko nabo ibi babikoze hari ingingo y’amategeko yabagonga bakagenerwa ibihano birimo gufungwa no gucibwa ihazabu y’amafaranga.

Ibi byose ingingo ya 599 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ibisobanura igira iti: “Umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi makumyabiri (20.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo nyir’akabari n’abakozi be bemeye kwinjiza mu kigo cyabo abantu bigaragaraho ko basinze ku buryo bukabije bakabaha ibisindisha, bahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.

Abakunzi b’agasembuye, bazi kandi bahamya neza ko abanywa inzoga baba bashobora no gusinda, kandi ugasoma uko agenda arushaho kongera ingano yako, ninako agenda arushaho kuryoherwa bityo mu gihe abantu baba bashaka kureka gusindira mu ruhame burundu, bakaba bareka inzoga cyangwa bakiyemeza kujya banywera iwabo mu rugo, aho biherereye bari bonyine ngo bititwa ko basindiye ku mugaragaro.

Gusa nanone, biragoye cyane kuba Polisi y'u Rwanda yabasha gucunga abanyarwanda mu tubari, mu bukwe n'ahandi bose hahurira abantu ngo igende icunga abasinze ibate muri yombi babihanirwe, ari nayo mpamvu bitakoroha kuba yamenya abakoze iki cyaha cyo gisindira mu ruhame.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Zagalazo8 years ago
    Yego rwose nabyo bikwiye kujya bihanirwa kuko s'umuco wo kunywa inzoga kugeza aho zigucurangura ugata ubwenge peee. Noneho byagera ku bakobwa n'abagore rero, mbega ibintu biteye isoni n'ikimwaro weee. Ibi bintu ni bibi, wongere ngo ni bibi, kuko biragayitse nk'ibindi bibi byose. Abantu koko biciriki ubwonko bwabo? Niba udashoboye inzoga, zireke burundu aho kugutesha agaciro n'ubumuntu. Ibinyobwa ni byinshi jya ufata ibyo ushoboye. Ariko ubundi kuki abo bakobwa n'abadamu batanywera mungo zabo? Aho kujya ku karubanda ugafata ikirahuri cy'inzoga cga icupa ry'inzoga ugashyira ku munwa wirenza kabisa? Yaaaayayaya, nako n'agahinda nk'akandi kubona uwawe ameze atya. Ahubwo habeho amategeko ko nta mwana, nta mukobwa cga umugore wemerewe kunywera inzoga mu kabare cga ahantu hateraniye abantu benshi. Ubundi inzoga n'izabagabo, nabo muribo abatabishoboye bajye babireka banywe ibindi, ibyo kunywa birahari ni byinshi kdi byiza bitica ubwonko ntibyangize n'umubiri kdi bitanasebya ubinywa. Iyi nayo n'ingeso mbi nk'izindi mbi zindi zikwiye guhabwa akato kubagazwa n'amwenibi binyobwa.
  • Nono8 years ago
    @Zagalazo. Yewe wavuze neza, nako uvuganye umujinya Ariko ubyiciye aho uvuze ko inzoga ari iz ' abagabo. Abagabo se baremye mu byuma cg mu giti?
  • 8 years ago
    Yewe Nono, ibibi birarutana, ariko navuze ko n'abagabo cga abahugu batazishoboye bazinywera agashungo cga ibigare byabo bagendana, nabo bazireka aho kwihatira gukora ibyo badashoboye. Ntukabone umuntu uyoborwa n'inzoga, biragatsindwa inshuro 10.





Inyarwanda BACKGROUND