RFL
Kigali

Amasosiyete 23 y’abayapani azitabira Transform Africa yerekana ibyo akora

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/05/2018 12:30
0


Transform Africa Summit ni inama ngarukamwaka ihurirwamo n’abantu batandukanye cyane cyane bashishikazwa n’ibijyanye no guhindura Afurika hashingiwe ku ikoranabuhanga. Amasosiyete 23 y’abayapani azitabira iyi nama mu rwego rwo kwerekana ibyo akora ndetse no kuba barambagiza isoko ry’ishoramari mu Rwanda.



Guhera ku itariki 07 kugeza kuri 09 Gicurasi uyu mwaka mu Rwanda hazabera Transform Africa Summit 2018 itegurwa na Smart Africa Alliance, Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye. Iyi nama itanga umwanya mwiza wo kuganira ku iterambere rya Afurika hashingiwe ku ikoranabuhanga, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ivuga iti “Accelerating Africa’s Single Digital Market”. Abantu barenga 2000 bazitabira iyi nama, barimo abakuru b’ibihugu n’abandi badipolomate batandukanye.

Ubuyapani ni kimwe mu bihugu bikomeye ku isi, dore ko kiri ku mwanya wa 3 mu bihugu bifite ubukungu bwihagazeho ku isi. Kimwe mu byo Ubuyapani buzwiho ni ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru. Binyuze muri JICA (Japan International Cooperation Agency), Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga, ibigo bigera kuri 23 bizitabira Transform Africa Summit aho bazaba bari hafi y’amarembo muri Kigali Convention Centre ahazabera iyi nama. Aya masosiyete yose azaba yibumbiye mu itsinda ryiswe ‘Japan Pavillion’.

Nk’uko byasobanuwe na Furukawa ushinzwe ICT muri JICA, Intego nyamukuru izaba izanye izi sosiyete ni ukwerekana ibyo zikora ku buryo abanyarwanda bashobora kuhagirira amahirwe yo gukorana n’ibyo bigo muri gahunda zitandukanye.

Furukawa ushinzwe ICT muri JICA

Harimo kandi no kongera imikoranire hagati ya JICA na Leta y’u Rwanda, kongera ishoramari ry’abayapani mu Rwanda, dore ko biri mu bizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwiyemeje y’uko muri 2025 nibura haba hari amasosiyete 100 y’ikoranabuhanga, buri imwe ifite agaciro ka 50,000,000$.

Abayapani bashora imari mu mishinga izaramba

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Atsushi Yamanaka, umujyanama mukuru mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu mushinga wa ICT Innovation Ecosystem Strengthening Project yabajijwe niba ayo masosiyete azaba agiye kuzana ubucuruzi bwayo mu Rwanda avuga ko ari byo byifuzwa ariko ko atari ibyahita biba nonaha. Yagize ati ‘Abayapani ni abantu bitonda cyane, ntibapfa guhita bashora imari batabanje kwiga neza ku byo bashaka gukora n’ingaruka zazana nabyo. Bakunda gushora imari ahantu babona ko byaba ubucuruzi buzaramba.”

Atsushi Yamanaka, umujyanama mukuru mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu mushinga wa ICT Innovation Ecosystem Strengthening Project 

Ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’u Buyapani si ubwa nonaha kuko JICA ifite imishinga itandukanye y’iterambere ifasha u Rwanda harimo na ABE Initiative itangirwamo amahirwe ku banyeshuri kujya kwiga muri kaminuza zikomeye cyane cyane mu ikoranabuhanga mu Buyapani. Bamwe mu bavuye kwiga mu Buyapani nibo bari inyuma y’imishinga nka AC Group ikora amakarita y’ingendo, Safe Motos, KLabs, FabLabs n’ibindi bitandukanye.

Image result for Robert Ford Rwanda

Robert Ford, umuyobozi wungirije wa ICT Chamber

Robert Ford ni umuyobozi wungirije wa ICT Chamber ikorana bya bugufi na JICA. Yagaragaje ibikorwa bitandukanye bagiye bakorana bigamije iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda. Yagaragaje ko ikigamijwe gikuru ari uguteza imbere ikoranabuhanga abantu bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi (Internet of Things), ni ukuvuga ryifashishwa mu buhinzi, ubworozi, ubuvuzi n’ibindi by’ibanze abantu bakenera buri munsi.

Amafoto: IGIHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND