RFL
Kigali

Amarushanwa Commonwealth Short Story Prize aragarutse – Amahirwe ku banditsi b’ibitabo n’inkuru ngufi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:2/09/2015 15:02
0


Commonwealth Short Story Prize ni amarushanwa agenewe abanditsi b’ibitabo n’inkuru ngufi abera mu bihugu bigize umuryango ukoresha ururimi rw’icyongereza (u Rwanda rwinjiyemo), akaba ari amwe mu marushanwa akomeye muri ubu buhanzi ku isi.



Aya marushanwa asaba abanditsi b’ibitabo n’inkuru ngufi baba abafite inkuru zagiye ahagaragara ndetse n’abashya muri ubu buhanzi kwandika inkuru ifite hagati y’amagambo (2000-5000), zanditse mu rurimi rw’icyongereza. Ku marushanwa ya 2015 tariki ntarengwa yo kohereza inkuru ni iya mbere Ugushyingo.

Bimwe mu bihembo bitangwa muri iri rushanwa, harimo igihembo cy’amapawundi 5000 ahabwa inkuru yabaye iya mbere ku rwego rw’isi, naho inkuru yagiye iba iya mbere mu turere iri rushanwa rikoreramo igahabwa kimwe cya 2, ni ukuvuga amapawundi 2500. Kwinjira muri aya marushanwa ni ubuntu!

KANDA HANO UBASHE KWITABIRA AYA MARUSHANWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND