RFL
Kigali

Pastor Fire uvuye muri Amerika gutangizayo itorero agiye gukorera i Kigali 'igiterane cy'imbaraga zibohora'

Yanditswe na: Editor
Taliki:9/05/2018 16:57
0


Pastor Fire uyobora Patmos of Faith church amaze ukwezi n'icyumweru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri gahunda z'ivugabutumwa. Kuri ubu ari mu nzira agaruka mu Rwanda aho ku ikubitiro azahita akora igiterane cyiswe 'Imbaraga zibohora'.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Nsabimana Jean Bosco uzwi cyane nka Pastor Fire yadutangarije ko avuye muri Amerika gutangizayo itorero Patmos of Faith church. Yaduhamirije ko mu kwezi n'icyumweru kimwe amaze muri Amerika, Imana yamukoresheje umurimo ukomeye agatangiza itorero Patmos of Faith church muri Leta ya Texas mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Pastor Fire

Pastor Fire ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ku Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018 ni bwo Pastor Fire azakorera igiterane gikomeye i Kigali mu Rwanda, kibere ku Kacyiru kuri Novotel Umubano hotel (Hotel Merdien). Ni igiterane kizaba umunsi wose kuva Saa tatu za mu gitondo kugeza Saa Sita n'igice, gikomeze Saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza Saa mbiri z'ijoro. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose. Pastor Fire avuga ko iki giterane kizaba kirimo imbaraga zibohora, kikazarangwa n'ubuhanuzi ndetse n'ibitangaza. 

Pastor Fire ati: "Ufite umurwayi cyangwa urarwaje, urarushye, uraremerewe, ukeneye kumva ijwi ry'Imana, ntutangwe n'izo mbaraga zibohora n'izo mbaraga zikiza ziva ku Mwami wacu Yesu Kristo,... ntucikwe kuri iki cyumweru, hazaba hari ibihe byiza nk'uko musanzwe mubimenyereye." Pastor Fire yahamagariye abantu bose bo mu Rwanda n'abari mu bihugu binyuranye kuzakurikirana iki giterane na cyane ko kizatambuka Live kuri Youtube. Ikindi ni uko hatumiwe abaririmbyi batandukanye.

Image result for Pastor Fire Bosco Patmos amakuru

Pastor Fire umushumba mukuru wa Patmos of Faith church

Mu mpera za 2017 Pastor Fire yerekeje ku mugabane w'iburayi ahava ahatangije itorero nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com. Tariki 18/9/2017 ni bwo yagiye iburayi agaruka mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri (iminsi 15). Icyo gihe yavuze ko yazengurutse ibihugu bitandukabye by'iburayi birimo: u Busuwisi, Suwede na Danmark. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Fire yatangaje ko usibye kuvuga ubutumwa iburayi, yanatangije itorero Patmos of Faith church ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Danemark riri kuyoborwa n’umupasiteri yasize yimitse ari we Pastor Nzigiyamana Frank.

Prophet Bosco Nsabimana ni umushumba mukuru w'itorero Patmos of Faith church rifite icyicaro gikuru ku Muhima muri Kigali. Ni umwe mu bapasiteri bazwi cyane mu Rwanda nyuma yo guhamya ko amaze gusengera abantu batatu bapfuye bakazuka. Si abo gusa ahubwo Pastor Fire avuga ko hari abo yasengeye bagakira indwara zari zarananiye abaganga zirimo SIDA, Cancer n’izindi. Muri iyi minsi abakristo b'itorero Patmos of Faith church ryo ku Muhima bari guteranira ku Kacyiru (Novotel Umubano) bitewe n'uko urusengero bari basanzwe basengeramo rwafunzwe n'inzego z'ibanze kubera rutujuje ibyangombwa.

Prophet Fire

Prophet Fire avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse-AMAFOTO

Pastor Fire ubwo yari iburayi mu mpera za 2017

Pastor Fire

Pastor Nsabimana Jean Bosco uzwi cyane nka Pastor Fire

Pastor Fire

Pastor Fire avuga ko avuye muri Amerika ahatangije itorero Patmos of Faith church






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND