RFL
Kigali

Ese koko micro-onde yangiza intungamubiri mu biribwa?

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/04/2018 22:56
1


Imashini ya micro-onde(mu gifaransa) ikoreshwa mu gushyushya ibiribwa ,ikunze kuvugwaho ko itera za cancer,kuba mbi ku byo kurya bihabwa abana yewe no kuba ishobora kwangiza intungamubiri ziri mubyo kurya.Ariko se ukuri ni ukuhe?



Uyu munsi reka twibaze ikibazo kimwe, ese ubushuhe bwa micro-onde bwangiza imyunyungugu n’intungamubiri zo mu byo kurya? igisubizo ni Oya, nk’uko abahanga mu by’imirire babihamya.

Keith Warriner, Umwarimu muri kaminuza ya Guelph (l’université de Guelph) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , impuguke mu miterere y’ibinyabuzima bito cyane yemeza ko ari byiza gushyushya cyangwa guteka ibyo kurya n’amazi aho kubishyuhisha umwuka cyangwa kubyotsa.

Inyandiko yashyizwe hanze kandi  n’ishuri ry’ubuzima muri kaminuza ya Havard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza ko uburyo bwo guteka butangiza intungamubiri ziri mu byo kurya ari ubukoresha amazi macye kandi bukoresha igihe gito, ibiha imashini ya micro-onde icyizere cyo gukoreshwa.

Urugero nk’ibishyimbo ngo byagakwiye gushyushywa muri micro-onde kuko intungamubiri nyinshi zisigara mu mazi wabitekesheje mu gihe wakoresheje amazi. Icyakora Keith Warriner, impuguke mu miterere y’ibinyabuzima bito cyane (microbiologiste) avuga ko kuba intungamubiri zitangirikira rimwe, zimwe zihinduka byihuse izindi zigasenyuka hashize igihe bivuze ko hari intungamubiri zangizwa n’ubushyuhe bwa micro-onde bitewe n’igihe wakoresheje ushyushya.

Iyi mpuguke Keith avuga ko uburyo bwo gushyushya bwangiza nyinshi mu ntungamubiri ari ugushyushya igihe kinini ku kigero cy’yubushyuhe kiri hejuru cyane. Keith Warriner, impuguke mu miterere y’ibinyabuzima bito cyane ajya inama yo gushyushya ibyo kurya mu gihe gito ku bushyuhe buri hasi kuko imashini ya micro-onde ikoresha imbaraga z’umwuka nyinshi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizi5 years ago
    Murakoze kunkuru nziza. Ariko haribyo mutasobanuye neza, mwazabyongera muriyi nkuru. 1. Igihe gito cyavuzwe nikingana gite mugushyushya ukoresheje micro onde 2. Urugero rw'ubushyuhe nikangaje? Mudufashe mubiduhe byuzuye plz. Thanks





Inyarwanda BACKGROUND