RFL
Kigali

Nyabimata: Inkuba yakubitiye abakristo mu rusengero 14 bitaba Imana, Meya wa Nyaruguru aragira inama abaturage

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/03/2018 9:54
0


Ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Werurwe 2018 inkuba yakubise abakristo b'Abadivantiste b'umunsi wa karindwi bari mu rusengero i Gihemvu barimo gusenga ku Isabato, abagera kuri 14 bahita bitaba Imana. Meya w'akarere ka Nyaruguru yemeje aya makuru ndetse agira inama abaturage.



Abakristo bakubiswe n'inkuba ni 45 bari mu rusengero rw’Abadiventisititi b’Umunsi wa Karindwi ruherereye mu Murenge wa Nyabimata ahitwa ku Gihemvu. Abakristo 14 bahise bitaba Imana bajyanwa mu bitaro bya Munini. Abakomeretse nabo bahise bajyanwa muri ibi bitaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeke Francois, yagize ati “Abo yakubise uyu munsi ni Abadiventisiti barimo basenga, bageraga kuri 45, ubu imibare dufite y’abamaze kwitaba Imana ni 14 ariko ishobora kwiyongera.” Umuyobozi w’Akarere Habitegeke Francois yanatangaje ko hari abandi inkuba yakubise ku wa 9 Werurwe 2018. Yagize ati:

Ejo nabwo hari umwana w’umukobwa yakubise wo mu Murenge wa Rusenge yitaba Imana, hari kandi n’abanyeshuri 18 yakubise hapfamo umwe wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, kugeza ubu bagenzi be batatu bari mu bitaro bya Kigeme naho abandi 14 bavuwe barataha.

Akarere ka Nyaruguru kiganjemo imisozi miremire, hagakunda no kuba inkuba. Meya w'aka Karere ka Nyaruguru Habitegeke Francois aganira na IGIHE yagiriye abaturage inama abasaba kwitwararika mu gihe cy’imvura birinda kujya hanze kandi mu gihe hari imvura ivanze n’inkuba n’imirabyo; kwirinda gukorakora no kwegera ibikoresho byose bikozwe mu byuma hamwe no kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha amashanyarazi mu gihe umuntu atizeye neza ko inyubako birimo ifite umurindankuba.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND